Itabwa muri yombi rya Eric Semuhungu ryatitije abatinganyi bashukisha abasore amafaranga
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali,mu gace ka Nyamirambo bemeza ko itabwa muri yombi rya Semuhungu Eric, ryateye ubwoba bwinshi no kwitwararika hagati mu baryamana nabo bahuje ibitsina.
Uru rubyiruko ruvuga ko ibi byabatewe nuko bamwe bamwe muri bo bakunze gushukisha urubyiruko amafaranga bakarusambanya babafatiranye n’ubukene.
Abasore batuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge baganira na Ukweli Times bameje iby’aya makuru bashimangira ko itabwa muri yombi rya Semuhungu Eric ryahumuye benshi.
Aba basore bemeza ko hari abaryamana n’abahuje ibitsina atari uko babikunze ahubwo bashukishwa amafaranga bakagira ipfunwe ryo kubivuga cyangwa kujya kubarega.
Uwitwa Berwa Ignace yagize ati “ Uzi uburyo bamaze kwangiza urubyiruko rwinshi, babahonga amafaranga bakabagurira ibintu byose baba bashaka ubundi bagakundana bikarangira barabagize nabo abatinganyi.”
” Batanga amafaranga menshi njye hari uwo nzi iyo aryamanye n’umuhungu mugenzi we ahita amuha ibihumbi 50 kandi urumva ko rero umuntu udafite akazi utanemera Imana atabasha kuyanga.”
Uwase Zabibu we yagize ati “ Njye byaranshimishije cyane kuba baramufunze ahubwo bazadufashe bajye banafunga abandi uzi uburyo hano abo basore bamaze kuba benshi noneho asigaye yishakira utwana duto gusa.”
Yakomeje avuga ko abatinganyi benshi b’i Nyamirambo bafite ubwoba ko nabo abo bagiye bahohotera bashobora kuzabarega bikabaviramo gufungwa.
Ati “Bene aba bosore ubu bafite ubwoba bwinshi, Njye ejo bundi hari ahantu twari turi gufatira agacupa numva umwe muribo arababuriye ngo tugomba kwitonda kuko tuzubaye twaba nka Semuhungu abanzi bacu bamaze kuba benshi.”
Yangeyeho ko urubyiruko rwinshi rusambanywa n’abakundana bahuje ibitsina rukunze kugira ipfunwe ryo kubigaragaza.
Uwitwa Habimana Olivier yemeza ko hari umutinganyi wari ugiye kumufata ku ngufu ariko amubera ibamba.
Ati “ Njye twaramenyanye ngira ngo n,ibisanzwe kubera ko yahoraga ambwira ngo arankunda nzamusure umunsi umwe ndebe iwe nyuma nibwo namusuye nshiduka ansomye antunguye ariko twari twicanye mubwira ko yanyibeshyeho.”
Yakomeje avuga ko ako kanya yahise asohoka mu nzu y’uwo musore ahita amusaba kutazongera kumuhamagara.
Indi nkuru bijyanye https://kigali24.com/abasore-baryamamye-bari-babyumvikanyeho-icyo-semuhungu-avuga-ku-byaha-aregwa/

