Ubutumwa bwa MINALOC busaba abaturage kugabanya inshuro bateka ku munsi bwaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga
Kuwa 25 na 26 Mata 2026 hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hiriwe hakwirakwizwa ubutumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasabye abaturage gukomeza kwitwararika mu gihe ibiciro by’ibicanwa n’ibindi bikenerwa byazamutse.
Mu butumwa bwagenewe abaturage ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026, ku muganda rusange, bwasabaga kugabanya ingendo zitari ngombwa, gukoresha transport rusange no guhuza ingendo.
Muri ubu butumwa banabasabye abanyarwanda gukoresha neza ibicanwa, kugabanya inshuro zo guteka aho bishoboka, gusangira imodoka no kugabanya ikoreshwa rya A/C, hagamijwe kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku mibereho.
Ubutumwa bukomeza buti “Gukoresha ibicanwa neza (nko gufata neza ibicanwa tugabanya inshuro duteka ku munsi aho bishoboka, kwirinda ibihuha, tugashaka amakuru yizewe aturutse mu buyobozi.”
Iyi ngingo iri muri ubu butumwa ni imwe muyagaritsweho cyane na benshi mu baganira ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo babavugaho nubwo nyuma yaho MINALOC yasohoye irindi tangazo rihabanye niryatangajwe mbere gusa ntiyigeze itangaza ko itangazo rya mbere ryari ibinyoma.
Uwitwa Bailon Niyigaba yanditse agira ati “Nizereko batazongera kubatekera icyayi kuko ntimwasaba ko hagabanwa inshuro zoguteka ngo nimugera mukazi babatekere icyayi kd mwavuye iwanyu naho mukoresheje ibicanwa.”
Uwitwa Mr Birimo we yagize ati “Egoko!! Abafite abana se mwokabyaramwe! Ubwo wateka rimwe ute?”
Ni ubutumwa bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye muri iyi weekend ishize.
ibitangazamakuru bitandukanye byari byanditse kuri iyi nkuru nyuma yaho byayisibye ntigaharagara ku mbuga zabyo.
Ku wa 23 Mata 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yateguje Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ateguza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka.
Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya Lisanse iri kugura 2938 Frw mu gihe iya Mazutu iri kugura 2205 Frw.
Ibiciro by’ibicanwa biri mu byahenze cyane kuko ibilo 12 bya gaz yo gutekesha byavuye kuri 21000 Frw bigera kuri 28000 Frw, mu gihe umufuka w’amakara wageze kuri 25000 Frw mu bice bimwe ahandi akanarenga.



