AmakuruPolitikiTechnology

Inyubako ya RDB igiye kuba ifunzwe by’agateganyo kubera impungenge z’umutekano

Inyubako y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB iherereye mu gace ka Nyarutarama mu Karere ka Gasabo igiye kwimurwamo abayikoreramo by’agateganyo nyuma y’isesengura ryagaragaje ibibazo by’umutekano n’imiterere yayo.

Amakuru aturuka mu nama yabaye ku wa 17 Mata 2026, yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo agaragaza ko raporo y’isuzuma ry’iyo nyubako yemeje ko itagikwiye gukomeza gukoreshwa muri iki gihe.

Iyi raporo yibanze ku bibazo birebana no kubahiriza amabwiriza y’ubwubatsi ndetse n’umutekano w’abayikoreramo.

Abitabiriye iyo nama bemeranyije ko inyubako igomba kwimurwamo abantu bose by’agateganyo kugira ngo habeho kuyivugurura no kuyongeramo imbaraga mu miterere yayo.

Ibi bikorwa biteganyijwe gukorwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza nk’imitingito cyangwa ibindi bibazo by’ubwubatsi.

Mu rwego rwo kubahiriza aya mabwiriza, hasabwe ubufatanye bw’inzego zose zari zisanzwe zikorera muri iyo nyubako, harimo n’izindi nka Rwanda Housing Authority, kugira ngo kwimuka bigende neza kandi nta mutekano muke ubayeho.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwimura abakozi n’ibikoresho byose bizaba byarangiye bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026.

Nyuma yaho, hazahita hatangira imirimo yo gusana no kongerera ubushobozi iyo nyubako, hagamijwe kuyigira yujuje ibisabwa byose by’umutekano n’ubuziranenge.

Iyi gahunda ije ishimangira umuhate wa Leta y’u Rwanda wo kurinda umutekano w’abaturage n’abakozi, no kubaka ibikorwa remezo biramba kandi byizewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *