AmakuruImikinoSports

Mu marira menshi abafana ba Rayon Sports kudatsinda babyegetse ku musifuzi batega APR FC Igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Ni umukino wa 7 wari uhurije aya makipe y’amakeba muri Stade Amahoro kuva yavugurwa, Rayon Sports yakinanye igitutu cy’uko itarahatsindira uyu mukeba waherukaga kubatsinda ibitego 7 mu mikino ibiri iheruka.

Gusa Rayon Sports yari imaze igihe ititwara nabi nk’uko byari bimeze ubwo baheruka guhura, yari ifitiwe icyizere cyanayumye abafana baza ku bwinshi kuko abarenga ibihumbi 35 (tugenekereje) bari bicaye muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 iyo yuzuye.

Ku ruhande rw’abatoza, nta mpinduka nyinshi zabaye ku bakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi, uretse Aziz Bassane wa Rayon Sports wari uri mu bihano wagarutse, na Niyigena Clement wa APR FC, wabanje hanze, aho Ishimwe Abdoul ari we wahawe amahirwe.

Ni mu gihe Ssekiganda wa APR FC usanzwe abafasha hagati atakinnye kubera imvune, na ho Rayon Sports igahitamo gukinisha abarimo Asman, Tambwe , Likauz Abedi n’abandi, ikabanza hanze Mugisha Didier, Fall Ngange ntaze muri 18 bakoreshejwe.

Abasifuzi bayoboye uyu mukino, bari barangajwe imbere na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ wo hagati, yungirijwe na Ishimwe Didier na Ndayisaba Hamisi Saidi bo ku mpande.

Umusifuzi wa Kane, yari Rulisa Patience Fidele, mu gihe Komiseri w’umukino yari Sekamana Khaliq Abdul.

Watangiye saa 18h00, nyuma y’umunota wo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Rayon Sports FC yafunguye amazamu ku munota wa 32, ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman, ahawe umupira na Tambwe Gloire.

Ku munota wa 39′ APR FC yabonye penaliti, iterwa na Djibril Ouattara ayinjiza neza mu izamu, yishyura igitego ku munota wa 40.

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri nta byinshi cyatanze uretse amakosa menshi kuri Rayon Sports yatakazaga umupira, ariko APR FC na yo ntibyaze umusaruro ayo mahirwe dore ko byagaragaraga ko yarushijwe hagati mu kibuga kubera ibura rya Ssekiganda Ronald.

Haringingo Francis utoza Rayon Sports wari utoje Deribi ya mbere kuva yayigarukamo muri uku kwezi kwa Mata, yateje kenshi imvururu kubera kutemera ibyemezo by’abasifuzi, ahabwa ikarita y’umuhondo, kimwe na Emery Bayisenge wari ku ntebe y’abasimbira akinjira mu kibuga nta burenganzira.

Umukino warangiye Rayon Sports FC inganyije na APR FC igitego 1-1 ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League), APR ikomeza gutsikamira Rayon Sports idaheruka kuyitsinda.Umukinnyi w’umukino yabaye Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC.

Imibare igaragaza ko Kunganya kwa Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi2026 bivuze ko Gikundiro yujuje imyaka itatu y’imikino idatsinda mukeba APR FC.

Rayon Sports yujuje kandi imikino irindwi idatsindira APR FC muri Stade Amahoro ivuguruye.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gutsinda APR FC ku mukino wa Super Cup wabereye i Nyamirambo muri Kanama 2024, ukarangira ari ibitego 3-0.

Ni mu gihe iheruka gutsindira muri Stade Amahoro muri Mata 2019, nyuma y’uyu mukino Gikundiro yagize amanota 48 ku mwanya wa kane, irushwa amanota umunani na APR FC ya kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *