Uganda: Umwe mu banyarwenya bakomeye yarahiye kutazigera ataramira Museveni cyangwa Muhoozi
Umunyarwenya uzwi ku izina rya Reign yatangaje ko adashobora na rimwe gususurutsa abayobozi bakuru ba Uganda barimo Perezida Yoweri Museveni ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu, Reign yavuze ko adashyigikiye ubutegetsi bw’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM), kandi ko gususurutsa abayobozi ba bwo byaba binyuranyije n’indangagaciro ze ndetse n’abafana be.
Yagize ati: “Sinzigera nsusurutsa Perezida Museveni, ndetse na Muhoozi Kainerugaba. Sinshaka kubashimisha. Byaba ari ukwiyahura ku mwuga wanjye kuko byaba ari uguhemukira abantu banshyigikiye”.
Uyu munyarwenya yanagaragaje ko hari igihe yanze gususurutsa ibirori by’isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba. Yavuze ko icyo gihe yatanze igiciro cya miliyari imwe y’amashilingi ya Uganda, bituma uwari wateguye igitaramo ahita areka kumutumira kubera igiciro cyari kiri hejuru cyane.

