“Nzakomeza kuba papa wawe iteka”: Yago yizihije isabukuru y’umwana we mu magambo yuje urukundo
Umuhanzi nyarwanda Nyarwaya Yago uzwi ku izina rya Yago Pon Dat yifurije umwana we isabukuru nziza y’amavuko y’umwaka umwe amaze avutse, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Mu butumwa bwe bwuje urukundo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 05 Gicurasi 2026, Yago Pondat yagaragaje ibyishimo n’urukundo akunda umwana we, amwizeza ko azahora ari se mu bihe byose.
Yagize ati: “Umwaka umwe urashize. Nubwo haba iki cyose, nzakomeza kuba papa wawe. Kuramba no gukomeza kubaho neza, nk’uko izina ryawe “LIFE (UBUZIMA)” ribivuga. Imana ni yo nkuru.”
Aya magambo agaragaza urukundo rwinshi uyu muhanzi afitiye umwana we, ndetse n’icyizere amufitiye mu buzima bwe bw’ejo hazaza.
Abakunzi be n’abakurikira uyu muhanzi uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumwifuriza ibyiza, bifatanyije na we kwizihiza uyu munsi wihariye mu buzima bw’umuryango we.

