Minisiteri ya Siporo yihanangirijwe ku micungire mibi ya za Sitade
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri ya Siporo, kugaragaza uburyo bwo gukemura ibibazo bigaragara mu gucunga no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo biri hirya no hino mu gihugu.
Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko yatangaga raporo ku isesengura rya Politiki y’iterambere rya Siporo yo muri 2020-2030, Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Rubagumya Furaha, yavuze ko ibikorwaremezo byinshi bya siporo bicungwa n’uturere bitugora cyane kuko bihenze kubyitaho kandi bikaba bidafite uburyo buhamye bwo kubibyaza umusaruro.
Yatanze ingero zitandukanye zirimo Sitade ya Ngoma ifite ibyumba byinshi n’ibikoresho bidakoreshwa, ndetse n’ikibuga cya tennis kidakora.
Hari kandi Sitade ya Nyagatare ifite ibikorwaremezo byangiritse birimo piste y’athletisme n’intebe z’abasimbura.
Sitade Umuganda na yo yangijwe n’umutingito ariko ntiranasanwa, ndetse amatara yayo yarimuwe.Ku zindi sitade nka Huye na Kigali Pelé, hagaragajwe ibibazo by’amatara adakora neza, mu gihe Gahanga Cricket Stadium ifite ikibazo cy’amazi make akoreshwa.
Nanone sitade zimwe na zimwe zidafite ibikorwaremezo by’ibanze nka “athletics running tracks”.
Mu biganiro byabaye hagati ya Komisiyo n’inzego zitandukanye, byagaragajwe ko Leta iri gushishikariza abikorera gushora imari mu siporo, harimo no gucunga no kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo binyuze mu kwamamaza, uburenganzira bwo kwita amazina (naming rights), gutangaza imikino (broadcasting) no gukora ubucuruzi bujyanye nabwo.
Minisiteri ya Siporo na yo yagaragaje ko iri gushaka abikorera bazafasha mu micungire y’ibi bikorwaremezo.
Inteko yasabye iyi Minisiteri gukemura ibibazo by’imicungire n’ikoreshwa ry’ibi bikorwaremezo, harimo n’igiciro cyo kubikodesha gikunze kugaragara nk’ikiri hejuru cyane, cyane cyane kuri Stade Amahoro.
Inteko yasabye ko Minisiteri izajya itanga raporo y’ibikorwa byagezweho buri mezi atandatu. Yasabwe kandi gushyiraho mu gihe cy’amezi icyenda gahunda ihamye y’ishoramari muri siporo, no mu mezi atandatu ikaba yamaze gutegura uburyo bunoze bwo guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino.

