AmakuruTravel

Umugore yagiye gusengera ku musozi wa Mount Kigali apfirayo

Umugore witwa Hagumimana Budesiyana  bita Mama Mugisha yanyereye akubita umutwe hasi  ahita apfa ubwo yari agiye gusengera mu ishyamba rya Mount Kigali.

Ni ishyamba riherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge niho uyu mugore w’abana batatu yaguye.

Hagumimana Budesiyana yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026.

Abatangabuhamya baganiriye na BTN bavuga ko nyakwigendera yari yagiye gusengera muri Mont Kigali Kimisagara yari asanzwe atuye mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.

Umuryango we ukimara kumenyeshwa iby’iyi nkuru mbi niwo wahise umwijyanira mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *