Ibyaranze ijoro ryo ku wa Kane hagati ya Iran na Amerika mu muhora wa Hormuz
Ku wa Kane nijoro, Iran yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yo ku wa 7 Mata, nyuma y’urusaku rw’ibisasu rwumvikanye mu muhora wa Hormuz.
Iran yatangaje ko imirwano yabaye muri iryo joro yari igizwe no kurasana gukomeye hagati y’ingabo za yo n’izo yise “umwanzi w’Amerika”.
Ibinyamakuru byo muri Iran byavuze ko humvikanye ibiturika byinshi hafi y’Umujyi wa Bandar Abbas, ndetse ko ibice by’ubucuruzi biri ku cyambu cyo ku kirwa cya Qeshm, kimwe mu birwa binini byo mu kigobe cy’Abarabu, byagabweho ibitero.
Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zatangaje ko Amerika yagabye ibitero ku bigega bya peteroli bya Iran biri hafi y’umuhora wa Hormuz, ndetse no ku kindi cyombo cyari hafi y’icyambu cya Fujairah.
Abayobozi ba Iran bavuze ko ingabo za bo zahise zisubiza zigaba ibitero ku mato ya gisirikare y’Amerika, bavuga ko ibyo byateje ibyangiritse bikomeye.
Nubwo mu mijyi itandukanye humvikanye urusaku rw’ibisasu, umunyamakuru wa televiziyo ya leta ya Iran yavuze ko ibikorwa bya buri munsi byakomeje nk’ibisanzwe.
Ku ruhande rw’Amerika, Donald Trump yavuze ko amato atatu y’intambara yo mu bwoko bwa destroyers yagabweho ibitero muri uwo muhora, ariko ashimangira ko nta byangiritse.
Trump yavuze kandi ko abafatanyabikorwa ba Iran ari bo bagize ibyangiritse byinshi. Yongeyeho ko gahunda ya Amerika yo kugenzura no gukumira ibikorwa by’icyambu cya Iran igikomeje, anavuga ko uko kugabanaho ibitero kwabaye ari “akarasisi k’intambara kadakomeye”.
Mbere y’itangazo rya Trump, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bwari bwatangaje ko bwahagaritse ibitero bwise ibyo gushotorana, kandi ko ingabo zabwo zasubizaga gusa mu rwego rwo kwirwanaho, mu gihe amato ya gisirikare yarasaga za missile zanyuraga mu muhora wa Hormuz.
Ingabo z’Amerika zanavuze ko nta basirikare cyangwa ibikoresho byazo byangiritse, zishimangira ko zidashaka kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi, ariko ko ziteguye kurinda inyungu za Amerika igihe cyose byaba ngombwa.
Mu minsi ishize, Donald Trump yari yatangaje ko intambara hagati ya Amerika na Iran ishobora kurangira vuba, ndetse ko hakomeje ibiganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ingingo 14 hagati y’ibihugu byombi.

