Ngororero: Umuganga yatwikishije amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore wo mu murenge wa Gatumba w’akarere ka Ngororero usanzwe akora akazi k’ubuganga, nyuma yo gutwikishaga amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo.
RIB yatangaje ibi ibinyujije ku rubuga rwa X, uyu muganga akaba afungiye kuri Station yayo ya Gatumba.
Amakuru ava mu baturanyi avuga ko uyu muganga yatwitse umukozi we wo mu rugo, amuziza guteka atinze, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Muhororo.
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko uyu mwana w’umukobwa yahiye cyane by’umwihariko mu maso ndetse no mu gituza.
Urwego rwa RIB rwashimangiye ko amakuru yavugaga ko umugabo w’uyu muganga asanzwe ari umukozi wa RIB ari ikinyoma.
Mu Rwanda, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rishimangira ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.
Itegeko riteganya kandi ibihano bikaze iyo gukubita no gukomeretsa byagize ingaruka ku wahohotewe:
Iyo byateye uwakubiswe ubumuga buhoraho, gutakaza urugingo, cyangwa indwara idakira, igihano kizamuka kugeza ku gifungo cy’imyaka iri hagati ya 5 n’imyaka 7.
Iyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu cyangwa bikaviramo uwakubise gupfa, uwabikoze ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15.

