Imam yasambayije abakobwa abizeza kubakiza imyuka mibi
“Aria” yari afite imyaka 13 ubwo yahohoterwaga n’umuyobozi w’idini ya Islamu (Imam) wamubwiraga ko ari kumukiza imyuka mibi.
Abdul Halim Khan, wari Imam uzwi kandi wubahwa mu musigiti umwe wo mu burasirazuba bwa London, yabwiraga abakobwa bato n’ababyeyi ba bo ko bafite “imyuka mibi” kandi ko bagomba kuvurwa cyangwa gukizwa.
Nyuma yo kubahohotera, yababwiraga ko nibagira uwo babibwira uwo “muti” cyangwa “ugukira” byahita byanga, bakavumwa cyangwa bakagirirwa nabi hakoreshejwe amarozi ndetse n’imiryango ya bo ikagerwaho n’ingaruka.
Aria (si ryo zina rye nyaryo) yavuze ko yizeraga by’ukuri ko uwo mugabo afite imbaraga zidasanzwe.
Ati: “Yambwiye ko hari ikintu kibi cyane cyari kuba kuri njye no ku muryango wanjye iyo ndamuka mbivuze”.
Khan yahohoteye abagore n’abakobwa barindwi mu gihe cy’imyaka 11 akoresheje uburyo bumwe. Uwo yahohoteye akiri muto yari afite imyaka 12 gusa.
Yabashukishaga kubonana ahantu hitaruye nko mu nzu cyangwa mu modoka. Yahagera akabafata ku ngufu cyangwa akabahohotera ababwira ko ari umuzimu wa “Jinn”, ikiremwa ndengakamere kivugwa mu myemerere imwe n’imwe ya Islamu.
Yakundaga gukoresha imodoka zifite ibirahure byijimye kugira ngo ibikorwa bye bitagaragara. Hari uwo yahaga telefone kugira ngo bakomeze kuvugana, undi amusaba gusohoka anyuze mu idirishya ry’icyumba cye nijoro kugira ngo bahure.
Nyina wa Aria ni we wamumenyesheje Khan nyuma y’uko umukobwa we atangiye kugira ibibazo ku ishuri. Yamubwiye ko Imam agiye kumugira inama.
Aria yavuze ko bageze mu modoka, Khan yahise atangira kumukorakora mu buryo budakwiye.
Ati: “Nari nabumbye amaso, ambwira ko hari ibintu biri bukomange ku kirahure cy’imodoka. Numvise koko hari ibikomanga. Ariko icyo gihe nari mfite imyaka 13 kandi nari natewe ubwoba cyane”.
Khan w’imyaka 54 yakatiwe igifungo cya burundu, aho nibura azafungwa imyaka 20 kubera ibyo byaha bikomeye.
Yahamijwe ibyaha icyenda byo gufata ku ngufu, hamwe n’ibindi birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohotera abana, byose byakorewe abagore n’abakobwa barindwi bo mu muryango mugari w’Abayisilamu.
Ibyo bikorwa yabikoze hagati ya 2004 na 2015, akoresheje ububasha n’icyizere yari afitiwe kugira ngo acecekeshe abo yahohoteye.

Polisi yatangiye kumukoraho iperereza mu 2018 nyuma y’uko uwo yahohoteye akiri muto abibwiye umuhanga mu by’imitekerereze wamuganirizaga ku ishuri. Nyuma y’indi myaka itanu ni bwo yashyizwe mu maboko y’ubutabera.
BBC yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abagore babiri Khan yahohoteye.
Farah, na we si ryo zina rye nyaryo, yavuze ko yahuye na Khan akiri umwana nyuma y’uko yemeje nyina ko akeneye “gukizwa”.
Ati: “Yahimbaga inkuru avuga ati ‘Hari ibintu bibi mbona bigiye kubageraho, mugomba kurindwa, umukobwa wawe ngomba kumurinda.’”
Nyuma ya ho Khan yatangiye kumusambanya no kumukorakora mu buryo budakwiye, amubwira ko biri mu nzira yo kumukiza.
Farah yavuze ko ibyo yakorerwaga atabishakaga.
Ati: “Naribwiraga ubwanjye nti: ‘Ibi si byo’. Nzi neza ko umuntu atagomba kunkoraho atya. Nari mu rujijo cyane ariko sinashoboraga gusubira mu rugo ngo mbibwire umuryango wanjye kuko numvaga batari kunyizera.”
Ageze mu bwangavu ni bwo yabwiye ababyeyi be ibyo yanyuzemo, ariko yavuze ko batabyemeye maze aza kuva iwabo.
Ati: “Umuryango wanjye ntiwanyizeye. Abo nari nitezeho uburinzi no kumpagararaho ni bo bampindutse, banshinja kandi kugeza na n’ubu biracyakomeza”.
Yongeyeho ko rimwe na rimwe yumva yibaza uwo ari we ndetse n’aho abarizwa mu buzima.
Melissa Garner, umwe mu bashinjacyaha bakoze kuri uru rubanza, yavuze ko atari yarigeze abona ihohoterwa nk’iryo Khan yakoreye abakobwa n’abagore bato.
Ati: “Yabateraga ubwoba kandi akabinjiza mu mitekerereze yo kwizera ko afite imbaraga zidasanzwe. Byari ibintu biteye ubwoba kandi bibabaje cyane.”
Professeur Aisha K Gill wigisha iby’ubugizi bwa nabi muri Kaminuza ya Bristol yavuze ko nubwo inyigisho za Islamu zitemera ibikorwa by’amarozi, hari aho imyemerere nk’iyo igira ingaruka zikomeye mu mico y’abantu bamwe.
Yavuze ko abo bagore n’abakobwa bumvishwaga ko Khan ari we wenyine washoboraga kubarinda hamwe n’imiryango yabo ibyago bikomeye byaturuka ku mbaraga zidasanzwe.
Yongeyeho ko mu miryango imwe n’imwe y’Abayisilamu, kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bagore kuko benshi bigishwa kutavuga ibibazo byo mu rugo hanze ya rwo.
Farah yavuze ko atigeze agira ubwana busanzwe ahubwo ko yize kwihangana no kubabara.
Yageneye ubutumwa abandi banyuze mu ihohoterwa, ababwira ko agaciro ka bo katagenwa n’ibibi bakorewe kandi ko batari bonyine.
Ati: “Kurokoka ibi ntibivuze intege nke, ahubwo bigaragaza imbaraga”.
Naho Aria yavuze ko nubwo yahohotewe akiri muto, atabashije kubibwira nyina kugeza ageze mu myaka 20.
Ati: “Rimwe na rimwe nibaza umuntu nari kuba ndi we iyo ibi bitamberaho”.

