AmakuruImyidagaduro

“Yarangonze ananduma izuru”— Yampano mu mazi abira

Umukunzi w’umuhanzi Yampano, Vava, yavuze ko amaze igihe amukorera ihohoterwa ririmo gukubitwa, kugongwa n’imodoka no guterwa ubwoba. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya live cyakozwe n’uwiyita Godfather ku mbuga nkoranyambaga, aho yerekanye amafoto y’ibikomere birimo izuru rye ryakomeretse bikomeye ndetse n’ibipfuko ku mubiri.

Vava yavuze ko tariki ya 24 Werurwe 2026 batonganye bari mu modoka bajya muri sauna nyuma yo gusaba Yampano kudakoresha telefone atwaye. Ngo Yampano yahise amutegeka gusohoka mu modoka hagati mu muhanda, nyuma afata moto ariko imodoka ya Yampano ikaza kubagonga ku bushake.

Yavuze ko yakomeretse ku maguru, amaboko no ku matako, ndetse we n’umumotari bari hafi kuhasiga ubuzima.

Nyuma y’iyo mpanuka ngo Yampano yamusabye imbabazi, amujyana kwa muganga ariko nyuma amwaka telefone ndetse aramufungirana kugira ngo atamurega. Vava kandi yagaragaje ubutumwa avuga ko bwamuteraga ubwoba, harimo n’ubwo Yampano yamubwiraga ko ashobora kwiyahura naramuka agejejwe muri RIB.

Mu byo yashyize hanze harimo amashusho agaragaza Yampano ari gukoresha ibiyobyabwenge n’amafoto y’ibikomere bye.

Amakuru avuga ko Yampano yaje kujya i Rubavu mbere yo guhamagazwa n’ubugenzacyaha ngo agaruke i Kigali. Kuri ubu dosiye iri mu butabera, mu gihe iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku ihohoterwa rikorerwa abakundana.

Yampano n’umukunzi we (Ifoto yakuwe ku Inyarwanda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *