AmakuruImyidagaduro

Gusubizanya kwa Scovia na Minisitiri Nduhungirehe kwakuruye impaka

Habaye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, n’umunyamakuru Mutesi Scovia uyobora Mama Urwagasabo TV, nyuma y’ikiganiro cyaciye kuri YouTube kivuga ku byatangajwe n’u Rwanda ku nama yabereye i Nairobi.

Iki kiganiro cya Mama Urwagasabo TV cyari gifite umutwe ugira uti: “Min. Nduhungirehe yavuze ko Congo yatangaje ibihuha ku byavugiwe mu nama i Nairobi.” Gusa uyu mutwe n’ibikubiye muri icyo kiganiro ntibyashimishije Minisitiri Nduhungirehe, wahise asohora ubutumwa kuri X anenga uburyo ibyo yavuze byasobanuwe.

Mu butumwa bwe, Minisitiri yavuze ko icyo kiganiro “giteza urujijo mu Banyarwanda,” ashimangira ko inyandiko yari yashyize hanze mu gifaransa yumvikanaga neza, ahubwo ikibazo kiri mu buryo yasemuwe.

Yagize ati: “Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye mbere y’uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze.”

Minisitiri kandi yasobanuye ko igikorwa cya “Africa Forward Summit” cyabereye i Nairobi kitari kigize Inama y’Abakuru b’Ibihugu nk’uko bamwe babyumvise, kuko cyabaye iyo nama yarangiye.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo rero wasaba Sherrie Silver wagiteguye ngo aze yemeze ibyo nanditse ku nama y’Abakuru b’Ibihugu. Ntiyari ahari!”

Yanavuze ko abakurikira Mama Urwagasabo TV bakwiye guhabwa amakuru yumvikana neza kandi adatera urujijo, cyane cyane ku ngingo zishingiye ku nyandiko zanditswe mu ndimi z’amahanga.

Nyuma y’ubu butumwa, Mutesi Scovia na we yahise amusubiza mu buryo bwumvikanamo kunenga uburyo inzego za Leta zitageza amakuru ku Banyarwanda mu Kinyarwanda.

Mu butumwa bwe, yavuze ko Minisitiri n’ibiro bye bakwiye kujya batanga ubutumwa no mu Kinyarwanda kuko abo baba babwira atari abo mu mijyi yo hanze gusa.

Yagize ati: “Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab’i Paris, Kinshasa cyangwa Bruxelles gusa, ahubwo harimo n’Abanyarwanda ba Kiyombe, Mushubati na Kinigi.”

Scovia yongeyeho ko bazakomeza “kwihangana” kugeza igihe ibiro bya Minisitiri bizatangirira gutanga ubutumwa bwumvikana neza ku Banyarwanda bose.

Uku guterana amagambo kwahise gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Minisitiri bavuga ko itangazamakuru rikwiye kwitondera isesengura ry’inyandiko zo mu ndimi z’amahanga, mu gihe abandi bashimangiye ko abayobozi bakwiye gushyira imbere ururimi rw’Ikinyarwanda mu butumwa bugenewe abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *