AmakuruUbuzima

U Rwanda mu ngamba zikomeye nyuma yo gusatirwa na Ebola

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igihugu cyatangiye gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) rigitangaje nk’icyorezo gihangayikishije isi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, ariko ko hakomeje gukorwa igenzura rikomeye ku mipaka ihuza u Rwanda na DRC.

Iyi minisiteri yavuze ko hashyizweho uburyo bukomeye bwo gusuzuma abantu binjira mu gihugu, ndetse ko amakipe y’abaganga n’inzego z’ubuzima zose zashyizwe ku rwego rwo hejuru rwo kwitegura kugira ngo haboneke gutahura kare ikibazo icyo ari cyo cyose cyagaragara.

Yakomeje ivuga ko uburyo bwo gukurikirana indwara no gutabara bwongerewe imbaraga, hagamijwe gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yijeje Abanyarwanda ko izakomeza gukorana n’inzego z’ubuzima zo mu gihugu no mu mahanga mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge mu karere.

Kwamamaza no gusaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku no kwihutira gutanga amakuru ku muntu wese wagaragaza ibimenyetso bikekwa ko bisa n’ibya Ebola na byo biri mu bikorwa biri gushyirwamo imbaraga muri ibi bihe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *