Muri Kenya byakomeye: Imodoka zaparitse mu myigaragambyo y’ibitoro
Imodoka zitwara abantu n’ibintu muri Kenya hose zahagaritse gukora kuri uyu wa Mbere, nyuma y’aho abakora muri uwo mwuga bafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Imodoka za matatu, amapikipiki ya boda boda, amatagisi ndetse n’amakamyo atwara ibintu biteganyijwe ko bitari bukore, ibintu bishobora guteza ibibazo bikomeye mu ngendo zo mu mijyi no mu tundi duce tw’igihugu.
Ihagarikwa ry’ibi bikorwa rikurikiye izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu riherutse gutangazwa n’ikigo cya Kenya gishinzwe kugenzura ingufu na peteroli, EPRA.
Amasendika n’amashyirahamwe akora mu rwego rw’ubwikorezi avuga ko ibyo biciro bishya bidashoboka ku bakora uwo mwuga no ku baturage muri rusange.
Amashuri menshi yaburiye ababyeyi ko hashobora kubaho ibibazo mu gutwara abanyeshuri, mu gihe abacuruzi n’ibigo bitandukanye bitegura gutinda kw’ibicuruzwa n’ingendo z’abajya ku kazi.
Ishyirahamwe ry’abakora mu rwego rw’ubwikorezi, Transport Sector Alliance, rivuga ko iryo hagarikwa ry’akazi rishyigikiwe n’abatwara abantu, abatwara ibintu mu makamyo, ibigo bikoresha imodoka zitwara abantu hifashishijwe interineti ndetse n’abafite imodoka bwite.
Abigaragambya basaba ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byasubirwamo, hagakorwa impinduka mu rwego rwa peteroli, ndetse leta igafata ingamba zihuse zo kugabanya ubuzima buhenze.

