KNC yamaganye umuco w’abagore bafata abagabo nka ATM Machine
Umunyamakuru wa Radio/TV1, akaba na Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, yagiriye inama abagore bahoza ku nkeke abagabo babo, babaka amafaranga, ababwira ko atari imashini za banki zitanga amafaranga (ATM Machine).
Ibi KNC yabigarutseho mu kiganiro ‘Rirarashe’ ahuriramo na mugenzi we, Mutabaruka Angelbert, gitambuka kuri Radio TV1.
Binyuze muri iki kiganiro uyu mugabo yavuze ko abagore bagomba kumva ko abagabo na bo bagira ibihe bageramo bagashaka amafaranga bakayabura.
Ati “Hari ikintu kimwe nshaka kugiramo inama abagore, kandi bagisobanukirwe, banabyumve. Umugabo ntabwo ari ‘ATM Machine’. Hari igihe umugore atekereza ko umugabo adashobora kubura amafaranga. Turayabura.”
Mutabaruka we yavuze ko “Iyo mwembi mukora, aye (umugore) ntugomba kumubaza ibyayo, ariko ayawe ugomba kumubwira umunsi mwahembwe n’ayo uhembwa uko angana, ukayazana, akakugenera.”
KNC yongeyeho ko abagabo b’iki gihe bagira imitima yoroshye no kwihangana guke, bityo iyo bahojejwe ku nkeke yo kwaka amafaranga, bituma bata ingo zabo, rimwe na rimwe hakaba n’abakwiyambura ubuzima.
KNC yamaganye umuco wa bamwe mu bagore bakorera amafaranga ariko bakaba ntacyo bayakoresha mu iterambere ry’urugo, ahubwo agakemura ibibazo bye bwite, urugo rugatungwa n’ay’umugabo gusa.

