Shaddyboo ntabona Yampano nk’uwahohotera umugore
Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yatangaje ko we kugiti cye atabona Yampano (Uworizagwira Florien) nk’umugabo ushobora guhohotera umugore nk’uko abishinjwa.
Uyu muhanzi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bivugwa ko yarumye umugore we izuru ndetse akamugonga ku bushake byamuviriyemo gukomereka.
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram na TikTok bugaragaza ko atemeranya n’abashinja Yampano ihohoterwa rikorerwa umugore.
Muri ubwo butumwa, yanditse Shaddyboo yagize ati “Ntabwo nzi ibyo abandi batekereza cyangwa bavuga, ariko mu mboni zange, uyu muntu (Yampano) ntabwo agaragara nk’uwababaza cyangwa wakomeretsa umugore. Nzi kureba abagabo bagira urugomo, ariko mu by’ukuri ntabwo afite izo mbaraga.”
“Imana ireba byose, kandi rimwe na rimwe ibimenyetso by’umubiri birivugira cyane kurusha amagambo. Iyo witegereje neza mu maso ye, wabibona ko atari umugabo ugira urugomo. Ashobora gukora amakosa, ashobora gukomeretsa ibyiyumviro atabigambiriye, ariko afite ukwiyoroshya muri we kutamugira umugome.”
Kugeza ubu Yampano akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.


