AmakuruPolitiki

Impinduka ku itegeko rikurikirana abangavu n’ingimbi bakoze imibonano babyumvikanyeho

Urukiko Rukuru rwa Nairobi muri Kenya, ku wa 22 Gicurasi 2026 rwategetse ko ingingo zimwe z’itegeko rihana ibyaha byerekeye imibonano mpuzabitsina zitagomba gukora ku bana (teens/ adolescents) b’imyaka yegeranye bakoze imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane bwabo.

Ni icyemezo impirimbanyi zishimiye zivuga ko iki ko kigiye kugena bushya uko iki gihugu gifata ibibazo by’imyifatire n’imibanire mu ngimbi n’abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure.

Uru rubanza ruje nyuma y’ikirego cyo gukurikirana abahungu babiri ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, abo bose bari mu myaka 17 na 19.

Abareze bavuze ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zikoreshwa mu guhana abana bataruzuza imyaka y’ubukure bakoze imibonano mpuzabitsina bumvikanye aho kubarinda gukoresha nabi ubuto bwabo no guhindurwa ibikoresho mu mibonano mpuzabitsina.

Impirimbanyi z’uburenganzira zivuga ko iki cyemezo kizagabanya ifungwa no gukurikirana mu nkiko abana bumvikanye gukora imibonano mpuzabitsina.

Zivuga kandi ko bizatuma haba impinduka mu gushyiraho politike zifasha urubyiruko mu buryo bworoshye kugera kuri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *