AmakuruUbuzima

Uganda yafashe ingamba zikomeye kubera Ebola

Guverinoma ya Uganda yafashe ingamba zikomeye zo gukumira icyorezo cya Ebola, ihagarika ingendo z’indege hagati ya yo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ndetse ibuza ibikorwa bihuza abantu benshi mu bice by’uburengerazuba bw’igihugu.

Mu rwego rwo gukaza ubwirinzi, inzego z’ubuzima zanahagaritse urujya n’uruza rw’amato ku ruzi rwa Semliki, rusanzwe ari inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Abaturage bo mu turere two mu burengerazuba bwa Uganda basabwe guhagarika ibikorwa by’amakoraniro arimo amasoko, amasengesho rusange n’ibindi bikorwa bihuza imbaga y’abantu benshi, hagamijwe gukoma imbere ikwirakwira rya virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko izi ngamba ari iz’igihe gito, zigamije gukaza ubwirinzi ku mipaka no gukumira ko iyi ndwara yambuka igihugu ikwira henshi.

Yanavuze ko ibikorwa byo gusuzuma no kugenzura abantu binjira cyangwa basohoka muri Uganda byongerewe imbaraga ku mipaka ihuza iki gihugu na DR Congo.

Nubwo hafashwe izi ngamba zose, Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola ukiri muri Uganda, kuko umuntu wari warayanduye yamaze gukira nyuma yo gusuzumwa bagasanga nta virusi agifite.

Icyakora, umuntu umwe ni we umaze kwicwa n’iyi ndwara nyuma yo kwitaba Imana mu bitaro byo mu Mujyi wa Kampala mu cyumweru gishize.

Uganda yakajije ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka ku mipaka ibahuza na DRC (GETTY IMAGES)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *