AmakuruPolitiki

Ubwato 35 bwambutse Hormuz buyobowe n’igisirikare cya Iran, ibintu birushaho kuba bibi

Ishami ry’ingabo za Iran rishinzwe kurinda ubutegetsi bwa Kisilamu, IRGC, ryatangaje ko mu masaha 24 ashize ubwato burenga 35 bwanyuze mu muhora wa Hormuz buyobowe kandi bugenzurwa n’igisirikare cy’amazi cya Iran. Ayo mato harimo atwara peteroli, amakontenere ndetse n’andi akoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, IRGC yavuze ko yashyizeho uburyo bwihariye bwo kurinda umutekano wo mu mazi kugira ngo ayo mato ashobore kunyura nta kibazo, bityo ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga bikomeze uko bisanzwe.

Kuri uyu wa Kane kandi, ubuyobozi bwa Iran bushinzwe kugenzura inzira zo mu mazi mu kigobe cy’Aba-Persi bwashyize ahagaragara ikarita y’ahantu Iran ivuga ko igenzura mu muhora wa Hormuz.

Iyo karita igaragaza ko agace Iran igenzura gatangirira ku murongo uhuza Umusozi Mubarak uherereye muri Iran n’igice cy’amajyepfo ya Fujairah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu burasirazuba bw’umuhora wa Hormuz. Kakagera no ku murongo uhuza impera y’ikirwa cya Qeshm muri Iran na Umm Al Quwain muri UAE mu burengerazuba bw’uwo muhora.

Gufungwa cyangwa gukazwa kw’igenzura ry’umuhora wa Hormuz byagize ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, aho ibiciro bya yo byahise bizamuka, bigakurikirwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa by’ibanze mu bihugu byinshi.

Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku bucuruzi bw’isi, kuko unyuramo hafi 20% bya peteroli yose iva mu bihugu byo mu kigobe cy’Afurika y’Epfo n’Uburasirazuba bwo Hagati ijya ku masoko mpuzamahanga.

Ifoto y’ubwato buca mu muhora wa Hormuz (Ifoto: Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *