Muhanga: Abasore bane bafashwe biba ibikoresho by’umunara
Abaturage bo mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruri mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, batesheje abasore bane bageragezaga kwiba ibikoresho by’umunara w’itumanaho, ariko bagasiga imodoka n’ibyo bari bamaze gupakira nyuma yo gukangwa n’umunyerondo.
Abaturage bavuga ko aba basore bageze muri ako gace bafite imodoka yo mu bwoko bwa Double Cabine y’umweru, ubwo bari bageze aho umunara uri batangira gukuramo ibikoresho by’umunara birimo batiri zifasha mu gutanga umuriro, bazipakira mu modoka yabo.
Mu gihe bari bagikomeje ibikorwa byabo, ngo umunyerondo wari uri gukora akazi ke nijoro yababonye, Uwo munyerondo yahise atabaza abaturage bari hafi aho, ndetse bamwe batangira kugana aho uwo munara uherereye kugira ngo bafatire abo bakekwaho ubujura mu cyuho.
Abaturage bavuga ko aba basore bakimara kubona abantu benshi babagana, bahise biruka basiga imodoka ndetse na batiri 12 bari bamaze gupakira. Ibyo bikoresho byari bigizwe na batiri zikoreshwa mu gutuma umunara ukomeza gukora n’iyo habaye ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, yemeje aya makuru avuga ko abo basore bari bamaze gupakira batiri 12 mbere yo guhunga. Yavuze kandi ko imodoka bakoresheje yahise ifatwa n’inzego z’umutekano kugira ngo ifashe mu iperereza.
Kuri ubu, inzego z’umutekano zatangiye guhiga abo bakekwaho ubu bujura, mu gihe abaturage bo muri aka gace bakomeje gusaba ko umutekano w’ibikorwaremezo by’itumanaho wakazwa kuko bifatiye runini imibereho ya buri munsi.

