Umuraperi Sky2 yafunguwe
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwarekuye Timothée Hahirwagusenga wamamaye nka Sky2 nyuma y’uko habayeho kwiyunga hagati ye n’umugore we wari waramureze.
Sky2 yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Sky2 yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’uko umugore we amureze kuri RIB.
Uyu mugabo yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe aho yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko akamukomeretsa ndetse akanamuruma ugutwi kuburyo bubabaje ku wa 5 Gicurasi 2026.
Byavuzwe ko Sky2 mu bihe bitandukanye yagiye akubita umugore we ndetse no kumuhoza ku nkeke.
Ibi bikaba byari byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara.
Sky2 yari afungiye kuri Station ya RIB ya Nduba mugihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyemezo cyo kurekura umuntu ukurikiranweho ibyaha nk’ibi gishingiye ku bwumvikane no kwiyunga kw’ababuranyi, nk’uko amategeko y’u Rwanda agenga imiburanishirize y’ibyaha abiteganya.
Mu minsi hashize aba bombi bari bamaze no gufata icyemezo cyo gusaba gatanya kubera amakimbirane yari amaze igihe mu rugo rwabo.

