AmakuruPolitiki

Trump yongeye gufungura imiryango ku mpunzi

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje icyemezo cyo kongera umubare w’impunzi zemererwa kwinjira muri Amerika zigera ku 10,000, mu rwego rwo korohereza by’umwihariko bamwe mu Banyafurika y’Epfo b’abazungu, cyane cyane abo mu bwoko bw’Afrikaners.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yemejwe n’ubutegetsi bwa Trump igasuzumwa n’itangazamakuru rya Reuters, iki cyemezo gishingiye ku byo bavuga ko ari “ikibazo cyihutirwa” kijyanye n’ihohoterwa n’ivangura bikorerwa abo baturage kubera ubwoko bwa bo.

Kuva Trump yongera kuyobora Amerika mu ntangiriro za 2025, yari yarahagaritse gahunda hafi ya zose zo kwakira impunzi zituruka ku isi yose. Nyuma ariko, yaje gushyiraho gahunda yihariye igamije korohereza cyane cyane Abanyafrika y’Epfo b’abazungu.

Ibimenyetso bya leta y’Amerika bivuga ko kugeza mu mpera za Mata uyu mwaka, abantu bagera ku 6.000 bo muri Afurika y’Epfo bamaze guhabwa uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika nk’impunzi, mu gihe abandi baturuka mu bindi bihugu ari bake cyane bemerewe muri icyo gihe.

Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, ubutegetsi bw’icyo gihugu buhakana bushimitse ibirego bivuga ko Aba-Afrikaners bahura n’ihohoterwa riteguranyijwe. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’ububanyi n’amahanga, Chrispin Phiri, yavuze ko ibyo birego “bidafite ishingiro na gato.”

Iki kibazo cyazamuye umwuka mubi mu mubano wa Washington na Pretoria, cyane cyane nyuma y’uko hari ibikorwa byo kugenzura no gusaka byakorewe ahahurira impunzi i Johannesburg.

Nubwo hari ukutumvikana hagati y’impande zombi, gahunda yo kwakira impunzi iracyakomeje, kandi bivugwa ko ubutegetsi bwa Trump buri gutegura kuyishyira ku mugaragaro ku munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, uzizihizwa ku itariki ya 20 Kamena.

Itsinda rya mbere ry’Abanyafrika y’Epfo b’abazungu ryahawe ubuhungiro muri gahunda ya Perezida Trump yo kwakira impunzi, nyuma yo gufatwa nk’abahura n’ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku bwoko. Aba bantu bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dulles giherereye i Dulles, muri leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 12 Gicurasi 2025. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *