Rulindo: Bishe umukecuru, bamucurika mu maganga, barenzaho ifumbire
Mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, mu Kagari ka Rutonde haravugwa inkuru y’umukecuru wishwe maze umurambo we bawucurika mu cyobo cy’amaganga kiri munsi y’ikiraro cy’inka, barenzaho ifumbire nk’uko BTN TV yabitangaje.
Abatuye muri ako gace bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mukecuru witwaga Mukakomine Seraphine, kuko ngo yishwe urupfu rw’agashinyaguro nk’uko babitangaje.
Uyu yagize ati: “…ni uriya murambo nari ngiye kureba ntitwari tuzi aho ari. Bamuryamishije mu mwanda w’inka, byatubabaje. Ntibyakozwe n’abantu ba kure bashobora kuba ari abo mu muryango we, babakurikirane”.
Undi na we yagi ati: “Njye nabimenye mugitondo nko mu masaa moya. Umwana wanjye ukorera hariya hepfo ni we waje aratubwira ati: ‘Mwari muzi ko Mukakomine bamwishe bakamuta mu ifumbire?’ Ni bwo nanjye nahise nza kureba nsanga ni byo. Ni inkuru y’incamugongo kandi ndahamya ko yishwe kuko urupfu rw’igitungura, umuntu araryama bugacya byarangiye”.
“…Ntabwo twavuga ngo twabonye umuntu wamwishe kuko uko mwabibonye natwe ni uko”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse bagatangira amakuru ku gihe,hagakuminrwa icyaha kitaraba.
Yagize ati: “Amakuru twayamenye nka saa moya atanzw en’umuturanyi we wari uje kumunyuraho ngo bajyane mu kazi, ahageze asanga bikekwa ko yishwe kuko bamurengejeho ifumbire ni na ko twabisanze bahageze. IPerereza rirakomeje, ikiri buvemo ni cyo turi bubatangarize kuko inzego z’umutekano ziri gukorana n’inzego z’ibanze”.
Ubwo BTN yatangazaga iyi nkuru, umurambo wa nyakwigendera wari utarakurwa muri icyo cyobo kugira ngo ujyanwe kwa muganga gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Gusa abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko iperereza ritajya kure y’abo mu muryango we kuko bigaragara ko bamusanze aho yari ari gutonora imyumbati munsi y’ikiraro.
Kanda kuri iyi link iri munsi wumve inkuru irambuye.
