AmakuruUbuzima

Abanyamerika banduye Ebola bagiye koherezwa muri Kenya

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buri gutegura uburyo bwo kohereza Abanyamerika banduye virusi ya Ebola muri Kenya kugira ngo bahakurikiranirwe ndetse banahavurirwe, aho kubasubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko byajyaga bikorwa mbere.

Nk’uko The New York Times yabitangaje, iyo gahunda bivugwa ko iri gutekerezwaho yaba ihinduye uburyo Amerika yari isanzwe ikemuramo ibibazo by’abaturage ba yo bandurira indwara zikomeye mu mahanga. Mu bihe byatambutse, Abanyamerika babaga bari mu kaga ko kwandura Ebola, cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuvuzi, bajyanwaga iwa bo kugira ngo bitabweho mu mavuriro yihariye.

The New York Times ikomeza ivuga ko aya makuru yayahawe n’abantu bavuga ko bazi neza iby’iyo gahunda iri gutunganywa n’ubuyobozi bwa Trump.

Raporo kandi igaragaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bw’Amerika bwamaze kwimura umuganga w’Umunyamerika wari wagaragaje ibimenyetso bya Ebola ari mu Budage, hamwe n’abandi Banyamerika batandatu bari mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque, bajyanwa aho bakurikiranirwa byihariye.

Abakozi b’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge bari gusukura no gutera umuti wica udukoko ku Bitaro Bikuru bya Rwampara mbere yo kwita ku murambo w’umuntu wishwe na Ebola, mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku wa 21 Gicurasi 2026. Ifoto: Gradel Muyisa Mumbere/Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *