Kenya yigaramye Amerika
Amerika yari ifite gahunda yo kubaka ikigo cy’ubuvuzi gifite nibura ibitanda 50 byo kwita ku Banyamerika baba bageze mu bice byibasiwe na Ebola muri aka karere, hashingiwe ku masezerano hagati ya Washington na Nairobi.
Kugeza ubu, leta ya Kenya nta cyo iratangaza ku mwanzuro wafashwe n’urukiko.
Ibi bibaye nyuma y’uko Marco Rubio, ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika, atangaje ko ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya byibanze ku cyorezo cya Ebola n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guhangana na cyo.
Rubio yavuze kandi ko Amerika iteganya gutera inkunga Kenya ingana na miliyoni 13.5 z’amadolari ya Amerika kugira ngo yitegure neza guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Nubwo yavuze kuri ubwo bufatanye, Rubio ntiyigeze agaruka ku mushinga wo gushinga muri Kenya ikigo cyo kwakira Abanyamerika bakekwaho Ebola.

