AmakuruInkuru Nyamukuru

Ubwongereza bwatsinze u Rwanda mu rukiko

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza rwa La Haye mu Buholandi rwemeje ko Ubwongereza butazishyura u Rwanda miliyoni 100 z’amapawundi rwari rwarusabye nyuma y’iseswa ry’amasezerano yerekeye kohereza abimukira i Kigali.

U Rwanda rwari rwareze ruvuga ko leta y’Ubwongereza yishe ibikubiye mu masezerano yari yarasinywe n’ubutegetsi bw’Abaconservateurs, yasabaga ko bamwe mu bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko boherezwa mu Rwanda, London ikishyura amafaranga yo kubitaho.

Nyuma yo kumva impande zombi muri Werurwe uyu mwaka, urukiko rwafashe igihe cyo gusuzuma dosiye mbere yo gutangaza umwanzuro warwo. Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, rwavuze ko ku bwiganze bw’abacamanza, UBwongereza butarenze ku masezerano rwari rwaragiranye n’u Rwanda, bityo rukaba rutagomba gutanga amafaranga rwari rwasabwe.

Abunganira Ubwongereza bari babwiye urukiko ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yaratangajwe mbere ko ishobora guhagarikwa igihe habaho impinduka za politiki zikageza ku ishyirwaho rya leta nshya. Banashimangiye ko nta ngingo y’amasezerano yarenzweho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwavugaga ko nyuma yo gusesa ayo masezerano, London yanze gutanga amafaranga yari ateganyijwe kwishyurwa mu gihe ayo masezerano aseshejwe.

Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2022 ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Boris Johnson. Nubwo uwamusimbuye Rishi Sunak yagerageje kuyishyira mu bikorwa, ishyaka rye ntiryashoboye gutsinda amatora yo mu 2024.

Keir Starmer wahise ayobora leta nshya y’Abakozi (Labour) yatangaje ko iyo gahunda ihagaritswe burundu akimara kugera ku butegetsi. U Rwanda rwahise rugaragaza ko rutanyuzwe n’uburyo ayo masezerano yasojwe, rujyana ikibazo mu rukiko mpuzamahanga.

Kugeza ubu, leta y’u Rwanda ntiragira icyo itangaza ku mwanzuro wafashwe n’urukiko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yatangaga ibisobanuro muri uru rubanza mu kwezi kwa gatatu. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *