Ubumenyi

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utunze Miliyari y’Amadolari

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru utunze Miliyari y’Amadolari nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bloomberg.

Ikigo Bloomberg Billionaires Index gitondeka abakire bo ku Isi hashingiwe ku mutungo wabo, cyasuzumye umutungo wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 40, Kapiteni wa Portugal akaba n’umukinnyi wa Al-Nassr, ku nshuro ya mbere.

Isuzuma ku mafaranga yinjije mu kazi ke, ishoramari n’ubufatanye mu kwamamaza, ryagaragaje ko umutungo wa Ronaldo uri kuri miliyari 1,4$ (miliyari 1,04 £).

Rivuga ko yinjije amafaranga arenga miliyoni 550$ mu mishahara yahembwe kuva mu 2002 kugeza mu 2023, kandi rikagaragaza ko amafaranga yinjije binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu kwamamaza, arimo amasezerano y’imyaka 10 y’imikoranire na Nike, agera ku miliyoni 18$ buri mwaka.

Ubwo Ronaldo yerekezaga muri Al-Nassr yo mu Cyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite mu 2022, byavuzwe ko ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka ya ruhago, aho yahawe umushahara wa miliyoni 177£ ku mwaka.

Amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena 2025, ariko yasinye andi y’imyaka ibiri, agera ku gaciro ka miliyoni 400$, azamufasha kuguma muri iyi kipe nyuma y’isabukuru ye y’imyaka 42.

Lionel Messi w’imyaka 38, ukinira Argentina na Inter Miami, wahanganye na Ronaldo igihe kinini muri Espagne, yabashije kubona arenga miliyoni 600$ mu mishahara itarakurwamo imisoro mu gihe amaze akina, nk’uko byatangajwe na Bloomberg.

Ayo mafaranga arimo miliyoni 20$ yishyurwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2023, bingana n’ikigereranyo cya 10% by’ayo Ronaldo yinjije muri uwo mwaka.