Ishyaka rya Kabila rigiye gufungwa
Amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo irya Kabila, agiye gufungwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe imirimo y’imbere mu gihugu n’umutekano mu mpera z’icyumweru gishize.
Ikirego gisabira ayo mashyaka guseswa cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushinzwe imanza z’imiyoborere (Conseil d’État) hagamijwe gusaba isezwa ry’ayo mashyaka ku buryo bwa burundu, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko imirimo y’ayo mashyaka cumi n’abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi ihagaritswe mu gihugu hose.
Radio Okapi ivuga ko ku rutonde rw’ayo mashyaka hariho PPRD rya Joseph Kabila, LGD rya Matata Ponyo, ndetse na Piste pour l’Émergence rya Seth Kikuni.
Nk’uko bisobanurwa muri iryo tangazo, ayo mashyaka ashinjwa kwica amahame agena gushimangira ubumwe bw’igihugu no kurengera ubusugire bwa Leta ya Congo, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imikorere n’imitegurire y’amashyaka ya politiki.
Amategeko abuza amashyaka ya politiki kugira ibikorwa bifite isura ya gisirikare cyangwa bya paramilitari. Ingingo ya 6 ivuga mu buryo bweruye ko bene ibyo bikorwa bihanishwa iseswa ry’ishyaka.
Yongeyeho kandi ko mu gitabo cy’amategeko ahana cya Congo, cyane cyane ingingo ya 181 kugeza ku y’ 184, ribuzanya imikoranire n’umuntu wese wakatiwe igihano ku cyaha cyo kugambanira igihugu.
Ihagarikwa ry’ayo mashyaka ry’agateganyo, riteganyijwe kumara iminsi cumi n’itanu (15), mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha. Ku ruhande rw’ubutegetsi, bavuga ko iseswa ry’ayo mashyaka ari ryo rishobora kuba umwanzuro wa nyuma, mu gihe ibyo bashinjwa baramuka babihamijwe n’urukiko.
Impuzamashyaka Lamuka yo yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko ari igikorwa gikomeye cyo gusenya demokarasi.
Umuvugizi wayo, Prince Epenge, yagize ati: “Mu gihe dusatira amatora rusange yo mu mwaka wa 2028, guhagarika imirimo y’aya mashyaka ni ugukoresha nabi ububasha. DRC iri mu bihe bikomeye, dukeneye gukorana, dukeneye ubumwe bw’abanyagihugu n’ibiganiro bishingiye ku bwumvikane.”
Yakomeje ashinja ubutegetsi buriho kugwa mu mutego w’imikorere nk’iy’igihe cya Kabila, avuga ko atahwemye kuyirwanya afatanyije n’ishyaka UDPS.
