AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Marine bigoranye

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, Rayon Sports yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 .

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi gusa Marine FC yatangiye umukino yiharira umupira ari na ko isatira binyuze ku bakinnyi ba yo barimo Sultan Bobo na Ishimwe Kevin ariko umunyezamu Pavelh Ndzira agatabara.

Ku munota wa 12 iyi kipe itozwa na Yves Rwasamanzi yakoze impinduka mu kibuga aho Niyonkuru Hashim wari ugize ikibazo cy’imvune asimburwa na Usabimana Olivier.

Rayon Sports na yo yanyuzagamo igashaka uko yagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bayo basatira barimo Aziz Bassane gusa kubona aho yamenera bikaba ikibazo.

Ku munota wa 35 Marine FC yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga ku ishoti ryarekuwe na Mbonyumwami Taiba ariko umunyezamu aratabara. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri n’ubundi Rayon Sports yaje irushwa. Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Marine FC havuyemo Ishimwe Kevin na Sibomana Sultan Bobo hajyamo Nizeyimana Mubaraka na Ndikumana Fabio naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Harerimana Abderaziz na Niyonzima Olivier ‘Seif’ hajyamo Ishimwe Fiston na Tony Kitoga.

Mu minota 70 Rayon Sports yatangiye gucurika ikibuga, ubundi ku wa 81 ifungura amazamu ku gitego cya Aziz Bassane ahawe umupira na Tambwe Gloire.

Umukino warangiye Murera itahanye amanota atatu itsinze Marine FC 1-0 ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri aho irushwa amanota atatu na Police FC ya mbere. Undi mukino wakinwe Gicumbi FC yanganyije Etincelles 1-1. 

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *