Eswatini yakiriye miliyoni 5.1$ kugira ngo yemere abantu babi cyane birukanywe na USA
Leta ya Eswatini yatangaje ko yakiriye miliyoni $5.1 yahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo yemere kwakira abimukira Amerika yirukanye, ibyo bikaba bishingiye kuri gahunda yo gukaza politiki yerekeye abinjira n’abasohoka.
Iki gihugu kiyoborwa n’Umwami Mswati III, gikomeje kunengwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu kubera kwemera gukorana na Donald Trump muri iyi gahunda.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko Minisitiri w’Imari wa Eswatini, Neal Rijkenberg, yemeje imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ko ayo mafaranga yageze mu isanduku ya leta, avuga ko minisiteri ye itigeze ibihabwaho amakuru mbere y’uko icyo gikorwa kiba.
Muri Nzeri, Human Rights Watch yabanje kugaragaza ko yabonye amasezerano yemerera Eswatini kwakira abimukira 160 bavanwe muri Amerika, Amerika na yo ikemera gutanga ayo mafaranga yo kubaka ubushobozi bwo gucunga abimukira n’imipaka.
Kugeza ubu, amatsinda abiri y’abantu birukanywe muri Amerika yamaze kugera muri Eswatini: batanu baje muri Nyakanga n’abandi 10 mu Kwakira, umwe muri bo akaba yarahise yoherezwa muri Jamaica. Guverinoma ivuga ko ibiganiro bikomeje kugira ngo n’abandi basigaye boherezwe mu bihugu bya bo.
Rijkenberg yavuze ko ayo mafaranga yahawe ikigo cya leta gishinzwe gucunga ibiza, ariko ko kitabasha kuyakoresha kugeza igihe azemezwa n’inzego zibishinzwe. Nubwo ari bwo bwa mbere leta yemeje ko yakiriye ayo mafaranga, guverinoma yari yatangaje ko Amerika iri kwishyura ibijyanye n’imibereho y’abimukira bari muri Eswatini no kubafasha gusubira iwabo.
Amashyirahamwe y’abanyamategeko n’imiryango itegamiye kuri leta byamaze gutanga ibirego mu nkiko, bivuga ko ayo masezerano atubahirije amategeko. Ariko guverinoma yo ivuga ko ifite ububasha bwo kuyasinya. Umuvugizi wa leta yavuze ko kwakira abandi bimukira bizaterwa n’uko ibiganiro n’Amerika bizagenda n’ubushobozi buhari.
Ikigo gishinzwe gereza muri Eswatini cyemeza ko abimukira bamaze kwakirwa barinzwe neza kandi nta kibazo bateje ku baturage. Amerika ivuga ko bamwe muri abo yohereje muri Eswatini baturuka muri Jamaica, Cuba, Laos, Vietnam na Yemen, ndetse ikabafata nk’abantu “babangamye cyane”.
Aya masezerano yateye impungenge Afurika y’Epfo, yikanga ko abo bimurwa bashobora kwambuka umupaka wa yo udakingiwe neza. Eswatini, yahoze yitwa Swaziland, ni igihugu gito kidakora ku nyanja, gifite Umwami Mswati III ukiyobora kuva mu 1986.
