Perezida Ndayishimiye n’ubuzima bwa Bunyoni buri mu marembera: Politiki cyangwa indwara?
Ifungwa no gukatirwa igifungo cya burundu kwa Alain-Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, byateje impaka zikomeye imbere mu gihugu no hanze ya cyo.
Bunyoni yahamijwe ibyaha birindwi birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gucura imigambi yo gukomeretsa Perezida, gusuzugura abayobozi b’igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhungabanya imikorere ya Leta no kwikungahaza mu buryo butemewe.
Nyuma yo gufungwa, ntiyahawe ubuvuzi bukwiye ku ndwara ya diabète arwaye, ibintu byateje impungenge ku buzima bwe.
Imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere yahise yamagana ihohoterwa akorerwa muri gereza, isaba ko u Burundi bwubahiriza amasezerano mpuzamahanga yita ku buzima n’uburenganzira bw’abafunzwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye yagerageje guhosha igitutu cy’amahanga, ashyira Bunyoni mu bitaro bitandukanye mu ibanga kuko nko ku wa 27 Ukuboza 2025, Bunyoni yajyanywe mu Bitaro bya Kira i Bujumbura, avuye mu Ntara ya Gitega aho yari amaze amezi abiri avurirwa.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari amayeri yo kumucira urubanza rw’indwara aho gutanga ubuvuzi nya bwo.
Abasesenguzi bagaragaza Perezida Ndayishimiye ashaka kureka Bunyoni agapfa mu gihe afunzwe, bigahabwa isura y’urupfu ruterwa n’impamvu zisanzwe ari zo ya ndwara ya diyabete kubera kwimwa ubuvuzi bunoze.
Ifatwa rye rikurikiye impinduka mu mikorere ya politiki y’igihugu nyuma y’uko Ndayishimiye yafashe ubutegetsi muri 2020. Bunyoni wari ukomeye mu nzego z’umutekano kandi wizerwaga na Perezida Pierre Nkurunziza, yaje kuba igitambo cy’ibirego bya Ndayishimiye mu ruhame.

Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakatiwe igifungo cya burundu

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yaba afite umugambi wo kureka Bunyoni akicwa na diyabete
