Kirehe: Abagome bishe umumotari bamukase ijosi, umurambo bawutaba mu gishanga
Nsengiyumva Emmanuel wari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yishwe urw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi bamukase ijosi maze umurambo we bawutaba mu gishanga cy’umuceri cya Cyunuzi.
Urupfu rw’uyu Nsengiyumva wo mu Murenge wa Gatore w’Akarere ka Kirehe, rwamenyekanye mugitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babivuze.
Umwe mu baturage baganiriye n’iyi televiziyo, yagize ati: “Nari ngiye mu isoko rya Gatore, nsanga abaturage bari bagiye guhinga bakeka ko hari ikintu cyapfiriye aho ngaho, batekerezaga ko ari nk’ingurube. Twigira hepfo dusanga hari igitambaro cy’umumotari kiriho amaraso binagaragara ko hari abantu bahagundaguraniye”.
“Twashungereye, hari ukuntu bagiye bamukurura mu bigori, dukurikiye aho banyuze dusanga ahantu mu masinde y’umuceri borosoye barataba, barasibanganya ni bwo inzego z’ubuyobozi zitabajwe”.
Abaturage bakomeza bavuga ko icyo gikorwa ari ndengakamere ndetse bagakeka ko abamwishe ari abajura bashakaga kumwiba moto kuko yari amaze iminsi mike ayibonye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Hamuduni Twizerimana, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Mu masaa moya za mugitondo, hari abaturage babiri bagiye guhinga [umwenwo mu kigero cy’imyaka 60 undi 64], babona amaraso, bayakurikiye bagira ngo ni itungo bahiciye, babona umurambo w’umusore bahita bamenyesha Polisi. Polisi n’inzego z’umutekano bahise bajyayo, bahageze basanga umurambo uhari umuntu bamwishe bamutaba mu gishanga gihingwamo umuceri”.
“Polisi yahise ishaka uko imenya uwo muntu uwo ari we, iza kumenya ko ari umusore wakoraga akazi k’ubumotari w’aho hafi, wari mu kigero cy’imyaka 23”.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma, mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Kanda kuri iyi link iri munsi wumve iyo nkuru
