Uganda yahakanye ibyo gufunga interineti mu matora
Guverinoma ya Uganda yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko ishobora guhagarika ihuzanzira rya interineti mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, nk’uko byabaye mu matora yo mu 2021.
Aya makuru yari yakajije umurego cyane cyane atangajwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wavuze ko hari impungenge z’uko internet ishobora kufungwa.
Mu itangazo ryatanzwe n’inzego zitandukanye za Leta, zirimo Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Uganda (UCC) na Minisiteri y’Itumanaho n’Ubukangurambaga, byemejwe ko kugeza ubu nta cyemezo na kimwe gihari cyo guhagarika interineti.
Abayobozi b’izo nzego bavuze ko amakuru ari kuvuga ari ibihuha bishobora guteza umwuka mubi mu baturage, basaba abantu kwirinda kuyakwirakwiza.
Ibi byabaye mu gihe hari n’amakuru yavugaga ku guhagarikwa kwa serivisi z’ikigo gitanga interineti hifashishijwe ibyogajuru cya Starlink muri Uganda, leta igasobanura ko byatewe n’uko iyo sosiyeti yari yatangiye gutanga serivisi idafite uburenganzira busesuye bwo kuhakorera. Icyo kibazo cyakomeje kongera impaka ku bijyanye n’itumanaho mu gihe cy’amatora.
Aya matora azahuza Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka igera kuri 40 ku butegetsi na Bobi Wine, wamenyekanye cyane nk’umuhanzi mbere yo kwinjira muri politiki.
Abasesenguzi bavuga ko aya matora asa n’asubiramo ayo mu 2021, yabaye intandaro y’imyigaragambyo n’ihagarikwa rya interineti mu minsi mike.
Hagati aho, Guverinoma yihanangirije abantu n’amashyaka ya politiki ku bijyanye no gutambutsa imbonankubone imyigaragambyo itemewe n’amategeko cyangwa gutangaza amakuru y’amatora ataratangazwa n’inzego zibifitiye ububasha, ishimangira ko amategeko akurikizwa no ku bikorwa bikorerwa kuri interineti.
N’ubwo Leta ihakana ko interineti izahagarikwa, ishyaka National Unity Platform riyobowe na Bobi Wine ryatangaje ko ryiteguye gukurikirana amatora binyuze muri porogaramu idakoresha interineti, mu rwego rwo kwirinda icyatuma amakuru adatangazwa.
Mu gihe ubushyamirane bwa politiki bukomeje, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo “Amnesty International” yagaragaje impungenge ku myitwarire y’inzego z’umutekano, ivuga ko hari abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bahohotewe.
Leta ya Uganda ntiyigeze isubiza ku mugaragaro ibi birego, ariko yakomeje guhakana ko igira uruhare mu ihohoterwa iryo ari ryo ryose.


