Kigali: Basanze umurambo we munsi y’igitanda cya “lodge”
Urupfu rw’umukobwa witwa Ingabire Nadine rwabaye amayobera muri lodge yitwa Montana Guest House, aho umurambo we wasanzwe wacengejwe munsi y’igitanda.
Nk’uko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza ibitangaza, umurambo wa Nadire, bivugwa ko yakoraga uburaya, wasanzwe ucengejwe munsi y’igitanda cy’a’iyo lodge, bikagaragara ko yishwe n’abantu babanje kumuboha.
Abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu ni abagabo babiri binjiranyemo, ariko bamaze gutoroka, bikaba yatumye inzego z’umutekano zikomeje gushakisha aho bari.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwageze ahabereye ubwo bwicanyi kugira ngo batangire iperereza ku cyabuteye.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri Facebook.
Uwitwa Hassan yagize ati: “Undi mukobwa aguye ku rugamba”.
Yannick Jean ati: “Yoo! Apfiriye mu kazi disi! Wasanga yibaga abagabo, ni byo abenshi bazira. Ubundi byapfuye byose umunsi Imana ibaha umubiri mugatangira kuwucuruza”.
Epiphanie Nyiramisago ati: “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, umwami yakoreraga amuhembe”.
Uretse ibi bitekerezo hari n’ibindi byinshi bitandukanye birimo abagaragaje ko leta yakagombye gufunga burundu icyitwa lodges mu rwego rwo kugabanya cyangwa guca uburaya.



