Abahagarika imiti igabanya ibiro babyibuha byikubye inshuro enye kurusha abahagarika indyo yuzuye
Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu bahagarika gukoresha imiti itangwa mu nshinge igabanya ibiro nka Mounjaro cyangwa Wegovy bashobora kongera kubyibuha ku muvuduko wikubye inshuro enye ugereranyije n’abahagarika indyo yuzuye n’imyitozo ngororamubiri isanzwe.
Amakuru yatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi British Medical Journal agaragaza ko abantu bafite ibiro birenze urugero babasha kubigabanya bakoresheje iyo miti — hafi kimwe cya gatanu cy’ibiro by’umubiri wa bo. Ariko iyo bayihagaritse, bongera kubyibuha ku kigereranyo cya kilogarama 0.8 buri kwezi.
Ibi bivuze ko mu gihe kingana n’umwaka n’igice, baba bamaze gusubira ku biro bari bafite mbere yo gutangira kuyikoresha.
Dogiteri Susan Jebb wo muri Kaminuza ya Oxford, wagize uruhare muri ubu bushakashatsi nk’uko tubikesha BBC, yatanze inama agira ati: “Abantu bagura iyi miti bagomba kumenya ko iyo bayihagaritse hari ibyago bikomeye byo kongera kubyibuha vuba.”
Yongeyeho ko ubu bushakashatsi bushingiye ku bipimo byakorewe mu bipimo bya siyansi, atari mu buzima busanzwe bwa buri munsi, kandi ko hakenewe izindi nyigo zireba ingaruka z’igihe kirekire z’iyi miti mishya igabanya ibiro.

Abashakashatsi basesenguye inyigo 37 zirimo abarwayi barenga 9,000, bagereranya imiti mishya igabanya ibiro n’uburyo busanzwe bwo kugabanya ibiro binyuze mu ndyo, imyitozo cyangwa ibinini. Muri izo nyigo, umunani gusa ni zo zarebaga imiti mishya yo mu itsinda rya GLP-1 nka Wegovy na Mounjaro, kandi igihe kirekire cyakurikiwe nyuma yo guhagarika kuyikoresha cyari umwaka umwe gusa, bivuze ko imibare yatangajwe ari igipimo gishingiye ku mibare ishoboka.
Abantu bahisemo kugabanya ibiro bakoresheje indyo n’imyitozo bagabanya ibiro bike ugereranyije n’abakoresha inshinge, ariko iyo babihagaritse, ibiro bisubira ku mubiri buhoro — hafi kilogarama 0.1 buri kwezi, nubwo byagenda bihindagurika bitewe n’umuntu.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwongereza gishinzwe ubuzima (NHS) kigasaba ko iyi miti ihabwa gusa abantu bafite umubyibuho ukabije ufite ingaruka ku buzima, aho guhabwa abifuza gusa kunanuka byoroheje.
Abaganga kandi basabwa guhuza iyi miti n’impinduka mu mibereho zirimo kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ihagije, kugira ngo bifashe kugumana ibiro byagabanutse.
Abahanga benshi bavuga ko iyi miti ishobora kuba igomba gufatwa igihe kirekire, bitewe n’uko hari ibyago byinshi byo kongera kubyibuha umuntu amaze kuyihagarika. Ibi bigaragaza ko umubyibuho ukabije ari indwara ifite imiterere yihariye y’umubiri, aho kuba ikibazo cy’ubushake buke bw’umuntu.
Uruganda rukora imiti Novo Nordisk, rukora Wegovy, rwatangaje ruvuga ko: “Ibi bisubizo bigaragaza ko umubyibuho ukabije ari indwara irambye, kandi bigatanga ishusho y’uko gukomeza kwivuza ari ingenzi kugira ngo abarwayi bakomeze kugira ibiro n’ubuzima bwiza, nk’uko bikorwa no ku zindi ndwara zirambye nka diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso.”

