Ibyaha bishya muri dosiye ya Mike wabaye umujyanama wa Bruce Melodie
Dosiye ya Mike Habinshuti wabaye umujyanama wa Bruce Melodie ndetse akavugwa mur Rayon Sports yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.
Ku wa 18 Gashyantare 2026 nibwo Mike Habinshuti yatawe muri yombi.
Icyo gihe akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge gusa (nicyo cyari cyavuzwe).
Habinshuti Mike yakunzwe kuvugwa cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu minsi ishize ubwo yakoranaga na Bruce Melodie nk’umujyanama we, icyakora muri iyi minsi bisa n’aho batari bakiri gukorana bya hafi.
Mike Habinshuti yigeze kuvugwa mu buyobozi bwa Rayon Sports ubwo yari iyobowe na Twagirayezu Thadee.
Ibihano bireba ibi byaha akurikiranweho.
Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ikomeza ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa; igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw.
Iyo bigeze ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 15 ariko atarenze mililiyoni 20 Frw.
Ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye n’ igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku biyobyabwenge byoroheje.
Icyaha cy’iyezandonke
Iyezandonke ni icyaha gishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese mu gihe yakoze kimwe mu bikorwa bikurikira:
Guhindura, kohereza cyangwa gufata umutungo, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uturuka ku cyaha cyangwa ku gikorwa cyo kugira uruhare mu ikorwa ryacyo.
Umuntu kandi bivugwa ko yakoze icyaha cy’izendonke igihe agerageje guhisha, kutagaragaza imiterere nyayo, inkomoko, ahabarizwa umutungo, kuwimura, kwikuraho umutungo, kuwutanga, guhisha nyir‘umutungo nyawe cyangwa uwufiteho uburenganzira, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uwo mutungo ari indonke ituruka ku cyaha.
Bivuga kandi igihe icyakozwe kigamije kwegukana, gutunga cyangwa gukoresha umutungo uzi cyangwa ushobora kumenya, mu gihe cyo kuwakira, ko uwo mutungo ukomoka ku cyaha cyangwa uturuka ku kugira uruhare mu ikorwa ryacyo; Kugira uruhare, kwishyira hamwe cyangwa gucura umugambi wo gukora icyaha, ubwinjiracyaha, gufasha, gushuka, gutegera, korohereza cyangwa gutanga inama mu gukora igikorwa icyo ari cyo cyose mu bivugwa haruguru.
Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 22 Mutarama 2025, rikaba ryarasimbuye iryasohowe mu 2020.
Itegeko rigena ko iyezandonke ari umutungo ukomoka ku kintu cyose amategeko ateganyije nk’icyaha. Urugero rw’iyezandonke ni nko gukomora umutungo ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Aho bimenyekaniye uwo mutungo ugomba gufatwa n’ukekwaho icyo cyaha agakurikiranwa.
Iri tegeko rishya rivuga ko uwakoze ibi byaha, aho guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi kugeza ku icumi, ubu ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka 20 kugeza kuri 25, no gukuba inshuro eshatu kugeza kuri eshanu by’igiciro cy’amafaranga yakoresheje muri ibi bikorwa.


