AmakuruPolitiki

Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi yatanze ubutumwa bukomeye kubera intambara yo muri Iran

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026 — Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi umutekano muri ako karere, ndetse ihumuriza Abanyarwanda bose batuye cyangwa basuye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain ko kugeza ubu bose batekanye.

Iri itangazo, ryasohorewe i Abu Dhabi, rivuga ko Ambasade n’itsinda rya Konsula bakorana bya hafi n’Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu ndetse n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo babashe kubona serivisi zikenewe no guhabwa ubufasha igihe bikenewe.

Ambasade yibukije Abanyarwanda bose bari muri ibyo bihugu gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego z’ubutegetsi za ho, kugira ngo birinde ibyago bishobora guturuka ku bibazo by’umutekano byo mu karere.

By’umwihariko, Ambasade yasabye Abanyarwanda bari mu rwego rw’ubukerarugendo kandi bashobora kuba babuze uko bataha kwiyandikisha no gutanga amakuru ya bo kugira ngo bafashwe mu buryo bwihuse.

Abifuza ubufasha bwihutirwa bashyiriweho nimero za telefoni na imeri byihariye:

Ambasade kandi yashimiye abatuye muri ibyo bihugu uburyo bagaragaza ubufatanye, ibasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bagahora bari maso mu gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano.

U Rwanda rwatangaje ibi mu gihe mu burasirazuba bwo hagati hamaze iminsi umutekano muke kubera intambara ikomeje hagati ya Leta ZUnze Ubumwe z’Amerikana ifatanyije na Israel mu kurwana na Iran, yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Amerika n’Isirayeli bari mu bitero bigamije guhosha imbaraga za Iran, naho Iran ikabasubiza, bigateza ibihombo n’impfu mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Ambasaderi w’u Rwanda John Mirenge ari kumwe na Abdulla Mohammed Butti Alhamed, Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru muri Leza Zunze Ubumwe z’Abarabu (Ifoto: X y’Ambasade y’u Rwanda muri UAE)
Ambasaderi John Mirenge yafunguye inama y’abashoramari yateguwe na KIFC na UNDP yiswe: “Rwanda – Igicumbi Gishya cy’Ishoramari rishingiye ku mahame ya ESG

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *