RDC: Ikirombe cy’i Rubaya cyagwiriye abantu, abarenga 200 bahasiga ubuzima
Ikirombe cya Gasasa giherereye mu i Rubaya, ahacukurirwa amabuye y’agaciro ya coltan muri Teritwari ya Masisi, cyaraye kigwiriye abantu bagera kuri 200. Gusa amakuru akavuga ko uwo mubare ushobora kwiyongera, bitewe n’uko hari abantu benshi basanzwe bahakorera.
Radio Okapi, iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN), ivuga ko uretse abacukuzi basanzwe, mu bapfuye harimo n’abacuruzi bato bacururizaga kuri icyo kirombe, bagurisha amazi, ibiribwa n’ibindi bikoresho ku bacukuzi.
Hari hashize hafi ukwezi kumwe ikindi kirombe cyo muri ako gace ka Gasasa na cyo kigwiriye abantu benshi. Byabaye ku wa 28 Mutarama uyu mwaka, aho abantu barenga 400 bahasize ubuzima.
Umwe mu bacukuzi barokotse yabwiye ikinyamakuru Actualité cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ati: “Twari benshi mu mwobo. Twabonye igitaka gitangira kugwa buhoro buhoro, bamwe batangira gutabaza basaba gusohoka, ariko igihe cyari cyarenze. Mu masegonda make gusa, ikirombe cyahise kigwa”.
Yakomeje agira ati: “Narokotse kuko nari mfashe urubaho, ariko abavandimwe banjye babiri cyabagwiriye. Sinzi niba n’imirambo ya bo izaboneka”.
Mu mujyi wa Rubaya, agahinda kari kenshi mu miryango myinshi ifite aba bo bari muri icyo kirombe, cyane ko itarabona amakuru ahagije ku byabaye ku ba bo.
Ibikorwa byo gushakisha abakiri munsi y’itaka birakomeje, harebwa niba hari abakiri bazima cyangwa niba hakurwamo imirambo y’abapfuye.
Biravugwa ko iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana saa tatu n’igice za mugitondo. Abaganiriye na Radio Okapi bavuze ko imvura yagwaga muri ako gace, ariko ko bishoboka ko impamvu nyamukuru ari uko aho hantu hari hahanamye, hakaba huzuyemo imyobo myinshi kandi hatameze neza.
Abaturage ntibasobanukiwe impamvu ubuyobozi butabujije abantu gukorera muri icyo kirombe kandi kizwiho guteza ibyago.
I Gasasa kimwe no mu bindi bice bya Masisi, ubucukuzi bukorwa mu buryo bwa gakondo ni bwo bwinjiza amafaranga ku miryango myinshi, nubwo ari umurimo ukomeje guhitana abantu kenshi.

