AmakuruPolitiki

Hezbollah yatanze umuburo ku Banya-Israel batuye hafi y’umupaka na Libani

Umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah waburiye Abanya-Israel batuye mu mijyi iri mu ntera ya kilometero eshanu uvuye ku mupaka uhuza Israel na Lebanon ko bagomba kuhava.

Uyu mutwe watangaje ibi mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubinyujije mu butumwa washyize ku rubuga nkoranyambaga Telegram mu rurimi rw’Igiheburayo, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Mu butumwa bwa wo, Hezbollah yavuze ko ibikorwa by’igisirikare cya Israel ku busugire bwa Libani no ku mutekano w’abaturage, birimo gusenya ibikorwa-remezo bya gisivile no kwirukana abaturage, bidashobora kubura ingaruka.

Yagize iti: “Ubushotoranyi bw’igisirikare cyanyu ku busugire bwa Libani no ku mutekano w’abaturage, isenywa ry’ibikorwa-remezo bya gisivile hamwe n’igikorwa cyo kwirukana [igisirikare cyanyu] kirimo gukora ntabwo bizagenda nta cyo bikozweho”.

Ibi byatangajwe mu gihe igisirikare cya Israel Defense Forces (IDF) cyari cyatangiye urukurikirane rw’ibitero kuri Lebanon ku mugoroba wo ku wa Kane w’ejo hashize, nyuma yo gusaba abaturage batuye mu bice byo mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut kuhava, aho hazwi nk’indiri ya Hezbollah.

Mbere gato y’ibi, IDF yari yatangaje ko yatangiye kandi “ibitero byagutse ku bikorwa-remezo by’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Irani” mu murwa mukuru Tehran.

Israel imaze kugaba ibitero birenga 100 kuri Libani (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *