AmakuruPolitiki

Abanyarwanda bari Dubai na Bahrain bagiye gutaha

Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangiye gukorana na sosiyete y’indege ya RwandAir, mu rwego rwo gucyura Abanyarwanda bari mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026 risaba Abanyarwanda bari muri biriya bihugu byombi gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye n’mutekano yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi z’aho baherereye, no gukora uko bashoboye bagashaka amakuru bifashishije imiyoboro y’itumanaho yizewe.

Iri tangazo rigira riti “Ambasade iramenyesha ko biciye mu mikoranire na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir n’izindi nzego zitandukanye, mu gutegura indege zo gucyura Abantu. Abanyarwanda bose bifuza gucyurwa barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka.”

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain ni bimwe mu bihugu bikomeje kuraswaho na Iran, mu rwego rwo kwihimura ku bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko kugeza ubu nta munyarwanda uragirira ikibazo muri iriya ntambara.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko hari gushakwa uko Abanyarwanda bariyo bacyurwa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *