AmakuruImikinoSports

RIB yihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba Siporo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba siporo, bibutswa ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe ko ubutaha bazajya bahamagazwa bagakurikiranwa n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagarutse kuri iyi ngingo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026 mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Ubwo yari ageze kuri iyi ngingo yagize ati “Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.”

Dr. Murangira yifashishije urugero rw’igongana ry’abanyamakuru barimo Rugaju Reagan wa RBA na Lorenzo Musangamfura Christian wa SK FM.

Ati “Ubwo abo mbwira barumva; ba Lorenzo Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu ari kuvuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.”

Dr. Murangira yibukije abanyamakuru ba siporo ko mikoro baba bavugiraho zifite agaciro gakomeye bityo bakwiye kujya bitondera ibyo bazivugiraho.

Yasoje ubutumwa bwe yibutsa abanyamakuru ko ari ubwa nyuma bihanangirijwe ubutaha, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruzakora akazi karwo.

Mu minsi ishize Lorenzo na Rugaju bateraniye amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga bigera naho batumizwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bugenzura RMC bagirwa inama ndetse bagirana ibiganiro bibunga umwuka mubi wari hagati yabo uhagarara uko.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *