Iperereza ryatangiye ku igitero cyaguyemo umukozi wa UNICEF i Goma
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yihanganishije umuryango w’Umufaransakazi wishwe n’igitero cya drone cyabereye mu mujyi wa Goma mugitondo cyo ku wa Gatatu w’ejo hashize.
Yanihanganishije kandi abakozi bakora ibikorwa by’ubutabazi, ivuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya neza uko icyo gitero cyagenze n’uwagikoze.
Uwaguye muri icyo gitero ni Karine Buisset, wari umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF. Yiciwe muri uwo mujyi uri mu maboko y’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa DRC. Amakuru avuga ko byibura abandi bantu babiri na bo bahasize ubuzima.
Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya DRC, FARDC, ari cyo cyagabye icyo gitero, uvuga ko cyarenze ku masezerano y’agahenge kari kemeranyijweho hagati y’impande zihanganye.
Uyu mutwe uvuga kandi ko aho igisasu cyaturikiye hafi y’urugo rw’uwahoze ari Perezida wa DRC Joseph Kabila ndetse n’aho umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, atuye, bigaragaza ko ari bo bashobora kuba bari bagambiriwe.
Ku ruhande rwa leta ya DRC, itangazo ryashyizwe ahagaragara ntiryemeza cyangwa ngo rihakane ko ari yo yagabye icyo gitero, ariko rivuga ko cyatumye hangirika ibindi bintu bitandukanye.

Minisiteri y’itangazamakuru ya DRC yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze muri utwo turere tugenzurwa na M23 ndetse n’inkomoko y’ibiturika byakoreshejwe, kugira ngo ukuri ku byabaye kugaragare.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na we yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Buisset, inshuti ze n’abo bakoranaga, agaragaza ko igihugu cye kibifatanyije na bo. Yanashimangiye ko amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu agomba kubahirizwa, cyane cyane mu kurinda abakozi bakora ubutabazi mu gikorwa cyo gutabara ubuzima bw’abantu.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Stéphane Dujarric de la Rivière, na we yavuze ko abakora ibikorwa by’ubutabazi batagomba na rimwe kuba ibitero by’intambara.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na zo zagaragaje akababaro ka zo ku rupfu rwa Buisset, zisaba impande ziri mu ntambara kubahiriza inshingano zo kurinda Umuryango w’Abibumbye n’abakozi bakora ubutabazi.
Mu butumwa bwatangajwe n’ibiro by’Amerika bishinzwe ibibazo by’Afurika ku rubuga X, byavuze ko ibitero bigabwa mu duce dutuwemo n’abasivile bidakwiye kwihanganirwa, kandi ko impande ziri mu ntambara zigomba kubahiriza ibyo ziyemeje.

