Kigali: Umugororwa yagerageje gutoroka afatwa n’abaturage
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umugororwa wagerageje gucika abacungagereza ubwo bari ku Rukiko rwisumbuye rw’i Nyamirambo, ariko afatwa n’abaturage.
Iyi nkuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na BTN TV.
CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yavuze ko uyu mugororwa utigeze utangazwa imyirondoro yagerageje gucika abacungagereza anyuze mu bwiherero.
Ibyo byabaye ubwo umucungagereza yari ajyanye abagororwa mu bwiherero, gusa umwe muri bo yahise avamo asimbuka ubwo bwiherero ahita atoroka uwari umurinze.
Nyuma yo gucika uwo mucungagereza yitabaje inzego za polisi zari ziri aho hafi ndetse n’abaturage bose bakorera hamwe baramugarura.
Icyo gikorwa cyo gufata uyu mugororwa cyagenze neza kubera ko nta muntu wigeze agiriramo ikibazo cyangwa ngo ahakomerekere.
Imibare ya RCS igaragaza ko mu 2025 abagororwa umunani batorotse amagororero yo hirya no hino mu gihugu, batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.

