AmakuruPolitiki

DR Congo yafunguye uruganda rwa mbere rutunganya zahabu

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yafunguye uruganda rwa mbere mu gihugu rutunganya zahabu, ruzwi nka DRC GOLD Refinery S.A.

Urwo ruganda rwashinzwe mu mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, rukaba rushobora gutunganya zahabu zingana n’ibiro 500 kugeza kuri 600 buri kwezi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Mine. Uru ruganda ruri mu mugambi wa leta wo gutunganya umutungo kamere wa Congo kugira ngo ubyazwe umusaruro mu nyungu z’igihugu.

DR Congo ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro ku isi, ariko ubuyobozi bw’igihugu bwagiye bunengwa imicungire mibi ndetse no kunanirwa kuyabyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage. Minisitiri wa Mine, Louis Watum Kabamba, yavuze ko uru ruganda ruzafasha gutuma umutungo kamere w’igihugu ugera ku rwego rw’iterambere ry’ubukungu n’ubwigenge.

Minisiteri ivuga ko kubera iyi raffinerie, RDC “ku nshuro ya mbere” izashobora gutunganya amabuye ya yo y’ingenzi, ikazabasha kugena igiciro cya yo mbere yo kuyageza ku isoko. Uruganda kandi ruzatanga zahabu ku rwego rwa nyuma, izajya isohoka ari imitambiko izwi nka ‘gold bars’, ijyanwa ku masoko yemewe.

Benshi mu bakora ubucuruzi bwa zahabu ku masoko mpuzamahanga bamenyereye kubona zahabu nyinshi ya DR Congo itunganyijwe mu buryo bwa magendu, cyane cyane mu mijyi yo burasirazuba bwo hagati. Ubuyobozi bwa Kinshasa bwagiye bushinja u Rwanda, na yo ifite ‘raffinerie’, gushaka kwinjira mu bucuruzi bwa Congo, ibyo u Rwanda rukakana ruvuga ko ari “ibinyoma bidafite ishingiro.”

Minisiteri yemeza ko uru ruganda rushya ruzarengera inyungu z’igihugu kandi ruzafasha abaturage kungukira ku mutungo kamere wa bo. Ibi kandi bizafasha RDC kugendera ku bipimo by’icyizere n’ubuziranenge bikenewe ku masoko mpuzamahanga, aho ibihugu bikize byo mu burengerazuba bigira ijambo rikomeye mu bucuruzi bwa zahabu n’andi mabuye y’agaciro.

Minisitiri wa Mine, Louis Watum Kabamba, afite imitambiko ya zahabu yatunganyijwe muri raffinerie i Kalemie (BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *