Amavubi yabonye umutoza mushya
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryagize Stephen Constantine umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, Amavubi, ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa.
Iri shyirwaho rye rigaragaza ko u Rwanda rukomeje umuhate wo guteza imbere imiterere n’imiyoborere y’umupira w’amaguru, hagamijwe kugera ku rwego rwo guhatana neza ku mugabane w’Afurika no ku isi.
Biteganyijwe ko Constantine azatangira imirimo yo gutoza Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026. Azakorana n’abatoza n’abandi basanzwe mu ikipe mu rwego rwo gutegura amarushanwa ya FIFA Series Tournament ateganyijwe kuba mu mpera z’uku kwezi mu Mujyi wa Kigali.
FERWAFA yatangaje ko ifitiye icyizere cyinshi ubuyobozi bwe, ubunararibonye mu bya tekiniki ndetse n’ubwitange bwe mu guteza imbere intego z’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanasabye abafatanyabikorwa bose, abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru gushyigikira ikipe y’igihugu muri uru rugendo rushya rugamije impinduka n’iterambere.
Andi makuru arambuye ajyanye n’iri shyirwaho, gahunda za tekiniki ndetse n’ingamba z’igihe kiri imbere azatangarizwa mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Stephen Constantine ni umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza wavukiye i London tariki ya 16 Ukwakira 1962, ubu akaba afite hafi imyaka 63. Yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuva muri Gicurasi 2014 kugeza mu ntangiriro za 2015, hafi umwaka umwe. Mu byo yagejeje ku Mavubi harimo kuyazamura ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA mu Kuboza 2014, umwe mu myanya myiza u Rwanda rwigeze kugeraho. Nyuma ya ho yavuye mu Rwanda ajya gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuhinde.
