Huye-Maraba: Batatu bapfuye bazize ikigage
Abantu batatu bo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Maraba, bapfuye nyuma yo kunywa ikigage bivugwa ko cyari gihumanye cyangwa cyakozwe mu buryo butujuje ubuziranenge.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Shyinga, Akagari ka Shanga, mu Murenge wa Maraba. Amakuru avuga ko abantu batatu banyoye icyo kigage bahise bitaba Imana, mu gihe abandi babiri na bo bari bakinyoye bajyanywe kwa muganga, nyuma bakaza koroherwa bagataha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUNOTA dukesha iyi nkuru ko hari amakuru agaragaza ko ibyo binyobwa bishobora kuba byarakozwe mu buryo butemewe cyangwa butujuje ubuziranenge. Yavuze kandi ko umwe mu bakekwa kubikora yamaze gutabwa muri yombi, akaba yarashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gukora ibikorwa bitemewe bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze abayo, inaburira abakora cyangwa bagurisha inzoga zitujuje ubuziranenge ko bashobora guhura n’ibihano bikomeye. Yibukije ko umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Polisi yakomeje gusaba Abanyarwanda kwirinda kwenga, gucuruza cyangwa kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse no gutanga amakuru ku gihe igihe hari aho ziri.

