AmakuruPolitiki

Trump yivuze ibigwi ku kwica abayobozi ba Iran, avuga ko hari ibindi bibategereje uyu munsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yumva yishimiye cyane ibikorwa byo kurwanya abayobozi bo muri Iran, aho yavuze ko kubakuraho ari ikintu kimutera “ishema rikomeye”.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social mugitondo cyo kuri uyu munsi, Trump yavuze ko ingamba z’Amerika zigamije gusenya burundu ubutegetsi bwa Iran, harimo inzego z’umutekano, igisirikare ndetse n’ubukungu bw’icyo gihugu. Yavuze ko ingabo za Iran zimaze gucika intege cyane, anemeza ko igisirikare kirwanira mu kirere cy’icyo gihugu ndetse n’intwaro zirimo misile biri gusenywa, kandi ko bamwe mu bayobozi ba cyo bamaze gukurwaho.

Mu amagambo ya Trump akomeje kuvugwa, Iran yo ikomeje kugaba ibitero byo kwihimura ku bihugu biyishinja ibitero, cyane cyane kuri Israel ndetse no ku bihugu byo mu karere bifitanye umubano wa gisirikare n’Amerika.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kiri guhangana n’ibisasu bya misile byarashwe na Iran bigana muri Israel. Mu bice bitandukanye by’icyo gihugu humvikanye amajwi y’intabaza ziburira abaturage, ndetse n’ubutumwa bwo kuri telefone busaba abantu kwihutira kujya mu bwihisho, nk’uko ingabo za Israel zabitangaje.

Trump we yavuze ko Amerika ifite intwaro zikomeye cyane ndetse n’ubushobozi buhagije bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, anavuga ko hari ibindi bishobora gukurikiraho vuba, ati: “Murebe ibigiye kubabaho uyu munsi”.

Nubwo atatanze ibimenyetso bifatika, Trump yanashinje ubutegetsi bwa Iran kuba bwaragize uruhare mu kwica inzirakarengane mu myaka igera kuri 47 ishize. Yongeyeho ko kuba ari Perezida wa 47 w’Amerika ari we uri kuyobora ibyo bikorwa bimugira umuntu wumva abifitemo ishema.

Ibi bitekerezo bya Trump byateje impaka zitandukanye ku isi. Hari abashyigikiye amagambo n’ingamba ze, mu gihe abandi bamushinja kongera ubushyamirane ku rwego mpuzamahanga, bashimangira ko bishobora gutuma habaho intambara yagira ingaruka ku basivile no ku mutekano w’isi muri rusange.

Perezida Donald Trump: BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *