Ibishobora gutangaza benshi mu birori bya Oscars byo ku Cyumweru nijoro
Igihe umuyobozi wa filime Ryan Coogler wakoresheje filime Sinners yari akiri umwana akunda kujya kureba filime muri sinema, yajyaga yinjiza mu ibanga utuntu two kurya ndetse akagira n’uburyo bwe bwihariye bwo kuvanga ibinyobwa byacururizwaga mu mashini zo muri sinema.
Mu kiganiro giherutse gutambuka muri podcast Good Hang ya Amy Poehler, Coogler yavuze ko nubwo adakunda cyane soda, igihe sinema zatangiye kwemera ko abantu bavanga ibinyobwa bitandukanye byamushimishaga cyane.
Nyuma y’imyaka myinshi, uwo muco we wo kuvanga ibintu bitandukanye wagaragaye no muri filime ye Sinners, iri mu zihatanira igihembo cya filime nziza mu bihembo bya Academy Awards. Iyo filime ihuza umuziki wa blues n’inkuru y’ibinywamaraso (vampires), igashyirwa mu mateka ya Mississippi Delta yo mu myaka ya 1930.
Sinners ishobora kwegukana ibihembo byinshi muri Oscars z’uyu mwaka, ariko ihanganye bikomeye na filime One Battle After Another, na yo iri mu ziza ku isonga mu zihatanira ibihembo.
Dore bimwe mu bintu bishimishije kumenya mbere y’uko ibirori bya Oscars bitangira kuri iki Cyumweru.
Filime yinjiye amafaranga menshi
Muri filime zihatanira ibihembo uyu mwaka, Zootopia 2 ni yo yabonye amafaranga menshi kurusha izindi, igera kuri miliyari 1.86 z’amadolari.
Mu Burayi iyi filime izwi ku izina rya Zootropolis 2. Impamvu ni uko pariki y’inyamaswa ya Givskud Zoo muri Denmark yari yarandikishije izina “Zootopia” mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu 2009, imyaka irindwi mbere y’uko filime isohoka.
Uyu mwaka irushanwa rya Oscars rirakomeye cyane kuko mu byiciro byinshi bigoye kumenya abazabitsindira.
Izindi filime zinjije amafaranga menshi ni:
- Avatar: Fire and Ash – miliyari 1.48 z’amadolari
- F1 – miliyoni 632 z’amadolari
Emma Stone yaciye uduhigo tubiri
Ku myaka 37, umukinnyi wa filime Emma Stone yabaye umugore muto kurusha abandi bageze ku rutonde rw’abahatanira Oscars inshuro zirindwi. Yarenge kuri Meryl Streep, wari ufite imyaka 38 igihe yabigeragaho.
Ni na we mukinnyi wa filime wenyine wabashije kubona nominations eshanu mu mafilime yose yanahataniye igihembo cya filime nziza.
Mu myaka 11 amaze amenyekana cyane muri sinema, yagiye agaragara muri filime nka Birdman, The Favourite, Bugonia, La La Land na Poor Things. Yegukanye Oscars kubera La La Land na Poor Things.
Filime Frankenstein yamaze imyaka irenga 200 itegurwa
Hari imyaka 207 hagati y’igitabo cya Frankenstein cyanditswe na Mary Shelley mu 1818 n’ikorwa rya filime yacyo yakozwe na Guillermo del Toro mu 2025 igashyirwa kuri Netflix.
Ni kimwe mu bihe birebire cyane byabaye hagati y’igitabo n’ikorwa rya filime yacyo mu mateka y’abahatana mu cyiciro cya filime nziza muri Oscars.
Chase Infiniti yavukiye muri sinema
Umukinnyi mushya wa filime One Battle After Another witwa Chase Infiniti yatangiye gukundishwa sinema kuva akivuka.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yahawe izina rikomoka ku mukinnyi Nicole Kidman wakinnye Chase Meridian muri filime Batman Forever, ndetse no ku mvugo izwi cyane yo muri filime Toy Story igira iti: “To infinity and beyond.”
Jessie Buckley ashobora gukora amateka
Umukinnyi wa filime Jessie Buckley ashobora kuba umunya-Ireland wa mbere wegukanye Oscar mu cyiciro cya Best Actress.
Abandi banyayirlande bageze kuri uru rutonde mbere ni Saoirse Ronan na Ruth Negga. Gusa Brenda Fricker ni we wenyine wigeze gutsindira Oscar mu cyiciro cya Best Supporting Actress mu 1989.
Ariko kugeza ubu nta mukinnyi w’umugore wo muri Ireland uratsindira igihembo cya Best Actress.
KPop Demon Hunters ishobora gutsindira ibihembo bibiri
Filime ya Netflix yitwa KPop Demon Hunters imaze gukundwa cyane, kandi ishobora kwegukana Oscar ya Best Animated Feature ndetse n’igihembo cy’indirimbo nziza y’umwimerere.
Filime ebyiri gusa ni zo zigeze kubigeraho mbere: Toy Story 3 na Frozen binyuze mu ndirimbo Let It Go.
