Rihanna Yagaragaye Mu Ruhame Arinzwe Bikomeye
Rihanna hamwe n’umugabo we A$AP Rocky bongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’igitero cy’amasasu cyabereye mu rugo rwabo muri California mu cyumweru gishize.
Aba bombi bagaragaye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bava muri imwe mu nyubako ziri i Manhattan.
Rihanna hamwe n’umugabo we A$AP Rocky bari baherekejwe n’abashinzwe umutekano benshi cyane, bigaragaza ko bakomeje kwitwararika nyuma y’icyo gitero cyitero cy’iterabwoba bagabweho mu minsi ishize.
Polisi y’i Los Angeles, yatangaje ko umugore witwa Ivanna Ortiz w’imyaka 35 ari we ukekwaho kurasa kuri rugo rwa Rihanna na ASAP Rocky ku wa 8 Werurwe 2026.
Uyu mugore yahise atabwa muri yombi ashinjwa kugerageza kwica, ndetse ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
